Umuraperi DMX yitabye Imana ku myaka 50 yama... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

DMX ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu njyana ya rap mu myaka ya 1990s, uyu mugabo nk'uko byatangajwe n'umuryango we yitabye Imana nyuma y'icyumweru kirenga yari amaze arwariye mu bitaro byo mujyi wa New York.

Kuwa 2 Mata ni bwo DMX yajyanywe mu bitaro nyuma yo guhura n'ikibazo cy'umutima. Kuwa mbere w'iki cyumweru ni bwo abakunzi benshi b'uyu mugabo bakoze amasengesho yo kumusengera hafi y'ibi bitaro, amasengesho yari ayobowe n'umuryango we.

Uburwayi bwa DMX bwaje gukomera bigera n'aho ashyirwa ku byuma bifasha abarwayi guhumeka. Mu butumwa umuryango we watanze wavuze ko DMX yari umuntu wakundaga umuryango we cyane ndetse ko umuziki we wafashije abantu batabarika ku isi.

Muri ubu butumwa umuryango we wagize uti: 'Earl yabaye indwanyi yarwanye kugera ku munota wa nyuma. Yakundaga umuryango we n'umutima we wose ndetse ibihe byose twamaranye byari byiza. Umuziki wa Earl (DMX) wafashije abantu batabarika kuri iyi si ndetse n'ibigwi bye bizagumaho iteka ryose. Tubashimiye urukundo n'ubufasha mwatugaragarije muri ibi bihe bitoroshye.'

Nyuma y'inkuru y'urupfu rwe inzu itunganya umuziki ya Def Jam Records yakoreragamo umuziki we yatangaje ko DMX yari umuhanzi w'umuhanga cyane ndetse n'icyitegererezo ku bantu benshi kuri iy'isi. Def Jam bakomeje bavuga ko bifatanyije n'umuryango we, abantu bose bamukunze ndetse n'abakozwe ku mutima n'ibihangano bye.


DMX ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu njyana ya Rap

Earl Simmons (DMX) yavutse kuwa 18 Ukuboza 1970 mu mugi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. DMX yatangiye gukora umuziki mu myaka 1990s ndetse aza gukora na Alubumu zakunzwe cyane nka 'And Then There Was X' yo mu mwaka 1999 yariho indirimbo zitandukanye nka 'Party Up (Up in Here)'.


DMX yitabye Imana ku myaka 50

Src: CNN & The Guardian & Complex



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104667/umuraperi-dmx-yitabye-imana-ku-myaka-50-yamavuko-104667.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)