Ukuri ku ifoto ya Mwiseneza Josiane yagiye hanze yambaye ikanzu isa nk'iy'abageni abantu bagakeka ko yakoze ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019 yatunguye benshi ku munsi w'ejo ubwo yashyiraga hanze ifoto yambaye ikanzu isa n'ikozwe nk'iya bageni benshi bagakeka ko yakoze ubukwe mu ibanga. Ni ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ku munsi w'ejo nyuma y'igihe gisaga amezi 5 uyu mukobwa adashyira hanze ifoto ye. Iyi foto ikimara kugera hanze abantu benshi baketse ko Mwiseneza Josiane yaba yakoze ubukwe mu ibanga.

Iyi kanzu ikozwe mu ibara ry'uburu n'umweru bamwe mu bamukurikira bagiye bamubaza niba yarakoze ubukwe bucece ntabibwire inshuti ze ariko nta kintu yigeze abasubiza.

Ni mu gihe abandi bagiye babihuza n'ikipe ya Rayon Sports yambara ubururu n'umweru uyu mukobwa afana.

Ni ikanzu yakozwe na The Art of Costume (Matheo Designs). Mwiseneza Josiane akaba yirinze kuvuga byinshi kuri iyi foto ndetse niba yarakoze ubukwe koko.

Mu kiganiro na Maurice akaba nyiri iyi nzu y'imideli ya Matheo Designs ari na we wakoze ikanzu ya Mwiseneza Josiane, yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru ko atavuga ikirori iyi kanzu yari igiyemo kuko nyirayo yamubujije kubivuga. Yagize ati 'Urumva we yampaye ikiraka cyo kumukorera ikanzu, ariko ibyo yambujije kubivuga, iyo aba atarambujije mba mbikubwiye'.

Ni ikanzu mu gice cyo hejuru ikozwe mu itise (tissue) ni mu gihe ku gice cyo hasi ikozwe mu mwenda w'agatimba(umenyerewe gukoreshwa ku myenda y'abageni).

Yakomeje avuga ko ababihuza na Rayon Sports bitewe n'amabara ntaho bihuriye kuko we ahubwo yayikoze mu ibara ry'ikirere. Ati 'Hari aho babihuje na Rayon Sports ariko sibyo. Niba wabonye uburyo ikozemo iyo urebye mu gicu buriya bururu ububonayo ndetse n'umweru. Nayikoze nifashishije ishusho ry'ikirere'.

'Si ubwa mbere nkoranye na Josiane, yabwiye ikanzu yifuza nanjye ndicara nkora designs nyinshi zitandukanye ariko iriya niyo yashimye aba ari yo mudodera'.

Josiane Mwiseneza yateje urujijo mu bakunzi be bibaza niba yakoze ubukwe mu gihe muri Kanama 2020 yambitswe impeta ya fiançailles na Tuyishimire Christian bemeranywa kuzabana.

Ikanzu Mwiseneza Josiane yambaye yateje benshi kwibaza byinshi

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/ukuri-ku-ifoto-ya-mwiseneza-josiane-yagiye-hanze-yambaye-ikanzu-isa-nkiyabageni-abantu-bagakeka-ko-yakoze-ubukwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)