Ubuhamya bw'umubyeyi Yesu yakijije asthma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kantarama Agnes umubyeyi uteranira mu Itorero Presibiteriyene mu Rwanda (EPR) Paroisse Biguhu, Presibiteri Kirinda, akarere ka Karongi, umurenge wa Ruganda yabonye kugira neza kw'Imana ubwo yamukizaga indwara ya asthma ubushobozi bw'abaganga bwananiwe, ariko mu gihe cy'amage nibwo Yesu yaserutse aramukiza ubu ni umuhamya wo gutangaza imbaraga z'Imana no guhumuriza abihebeshejwe n'uburwayi ko amasengsho ari intwaro bakwiye kurwanisha.

Asthma ni indwara ifata inzira z'ubuhumekero ikazifunga bityo umurwayi agahumeka bigoranye kuko usanga asemeka ndetse iyo iyi ndwara ikomeje kuzahaza umuntu bigera aho bamuha pompe imufasha kwinjiza umwuka mu mubiri. Asthma ni imwe mu ndwara zidakira.

Uyu mubyeyi wabonye gukora kw'Imana ikamukiza imwe mu ndwara zihangayikishije benshi mu batuye isi kuko itavurwa ngo ikire, ariko mu magambo ye bwite arava imuzi uko ijuru ryumvise amasengesho ye hanyuma rigashiyira mu bikorwa icyemezo cyo kumukiza asthma burundu.

'Indwara ijya kumfata natangiye nkorora nkagira ngo ni ibisanzwe ariko nkumva mu gatuza handya cyane ndetse nkananirwa guhumeka. Hashize iminsi nagiye kwa muganga baransuzuma bambwira ko ndwaye asthma. Natangiye gufata imiti ariko ndababwiza ukuri ko ari indwara iteye ubwoba kuko nijoro sinajyaga ndyama nararaga nkorora ntabasha guhumeka, abo mu rugo iyo babonaga bikomeye bararaga bagenda ijoro banjyana kwa muganga.

Mubyukuri iyo umuntu yahuye n'ikibazo gikomeye nibwo benshi bamuganiriza bamubwira icyo yakora, muri icyo gihe nari ndembejwe n'umubiri nagiye numva amajwi y'abantu bangira inama yo kujya gushaka ikibiribiri (ubwoko bw'inyoni) kandi kuyihiga ni ikintu gikomeye cyane kuko ntikunze kuboneka. Bambwiraga ko nsabwa kuyifata ari nzima nkayasamura umunwa ngacira igikororwa cyanjye mu kanwa kayo nkayirekura ikaguruka ikigendera bityo ngo ngahita nkira.

Ibyo sinabikoze kuko numvaga ibyiringiro byanjye n'amaso yanjye nyahanze ijuru. Ibi mbivuze kugira ngo mbwire abantu ko bakwiye gushyira ibyiringiro kuri Kristo kuko ni we wenyine ubasha kuvura indwara zananiranye. Na none sinababuza kujya kwa muganga ahubwo ufata imiti ubundi ugasenga Imana kuko inzira zayo zirenze ubwenge bwa muntu.

Nubwo nari nzi neza ko ndwaye indwara idakira, sinigeze ntakariza Imana icyizere, ahubwo nayobotse inzira y'amasengesho. Hamwe na bene Data b'abanyamasengesho twarasenze dutakambira Imana tuyisaba ko yankiza, ntitwigeze ducogora twasenze igihe kirekire ariko Imana ntyigeze itwima amatwi ahubwo Yagendaga iduha amasezerano ko izankiza nkongera kuba muzima'.

Mu mwaka wa 2000 nibwo uyu mubyeyi uwiteka yasubije amasengesho ye maze imugarurira ubuzima nk'uko abyivugira ati:

'Hari nijoro turi mu cyumba cy'amasengesho ni bwo Imana yavuze ko ishyize iherezo ku burwayi bwanjye ko ntazongera gukorora no kunanirwa guhumeka kuko ibikoreye kwiyubahisha. Niko byagenze nahise nkira naratashye ngeze mu rugo ndaryama mbona bukeye amahoro ntakoroye cyangwa ngo nsemeke byakomeje kugenda neza mba muzima burundu imiti najyaga nywa ndayireka.

Mubyuri niba hari ikintu cyantangaje kandi kikanezeza umutima wanjye ni ukubona nkize asthma kandi bizwi neza ko ari imwe mu ndwara zidakira. Nashimye Imana cyane kandi ntanga ubuhamya mu rusengero n'ahandi abantu bamenya imbaraga z'Imana n'uburyo isohoza icyo yavuze ku buzima bw'umuntu'.

Asoza ubuhamya bwe, Kantarama Agnes arashima Imana kandi atangaza imirimo ikomeye Uwiteka yakoze. Aboneraho kandi kurema umutima abarembejwe n'uburwayi gukomeza kugirira Imana icyizere ati 'Kugeza ubu ndi umubyeyi ushima Imana kuko yantabaye ngeze ahakomeye. Ndashishikariza abarembejwe n'uburwayi ko bakwivuza ariko bagahanga amaso Kristo kuko nabonye atajya yirengagiza umwambaza'.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bw-umubyeyi-Yesu-yakijije-asthma.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)