Ruhango: Umurambo w’umukecuru utaramenyekana wabonetse ureremba mu cyuzi -

webrwanda
0

Uwo murambo wabonetse ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 5 Mata 2021, abaturage bawubonye ureremba muri icyo cyuzi bahita babimenyesha ubuyobozi.

Uwo mukecuru wasanzwe yitabye Imana ari mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Byimana, Bucyedusenge Anitha, yabwiye IGIHE ko bamaze gukura uwo murambo muri icyo cyuzi ariko ataramenyekana kuko nta byangombwa basanze afite.

Ati “Kugeza ubu ntabwo turamumenya kuko nta byangombwa yari afite. Turi kubaza mu Murenge wa Shyogwe ngo twumve ko baba bamuzi.”

Ku nkengero z’icyo cyuzi bahasanze inkweto n’inkoni bikekwa ko ari iby’uwo mukecuru, akaba yabihasize akiyahuramo.

Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma.

Amakuru y’ibanze yamaze gutangwa ni uko hari abaturage bahuye n’uwo mukecuru ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yerekeza kuri icyo cyuzi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru nyayo kuri uwo murambo.

Icyuzi cya AIDER cyasanzwemo umurambo w'umukecuru kiri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)