Team Manager wa Sunrise FC yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rebero Emmanuel akaba Team Manager wa Sunrise FC, yasezeranye imbere y'amategeko na Mutesi Gloria bemeranywa kubana akaramata.

Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo Rebero yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.

Ku wa Kabiri w'iki cyumweru tariki ya 19 Mata 2021 nibwo aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y'amategeko.

Basezeraniye mu Karere ka Nyagatare, Intara y'Iburasirazuba mu murenge wa Nyagatare.

Rebero na Gloria bakaba bafashe umwanzuro wo kubana nyuma y'urugendo rw'imyaka 4 bakundana.

Rebero Emmanuel, Team Manager wa Sunrise FC yanabaye umunyamabanga mukuru w'iyi kipe aho yaje kuvaho mu mpeshyi ya 2017 ubwo batoraga komite nyobozi nshya.

Rebero yamanitse akaboko ati"nemeye ko Gloria ambera umugore nkamubera umugabo tukazatandukanywa n'urupfu"
Babisinyiye ko bamaze kuba umwe
Nyuma yo gusezerana bahawe icyemezo cy'uko bamaze kuba umugabo n'umugore
Bategereje ko Gitifu abemerera gusezerana
Aho umwe azajya niho n'undi azajya
Rebero na Gloria n'abari babaherekeje
Team Manager wa Sunrise FC, yamaze gusezerana imbere y'amategeko
Akanyamuneza kari kose



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/team-manager-wa-sunrise-fc-yakoze-ubukwe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)