Rebero Emmanuel akaba Team Manager wa Sunrise FC, yasezeranye imbere y'amategeko na Mutesi Gloria bemeranywa kubana akaramata.
Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo Rebero yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.
Ku wa Kabiri w'iki cyumweru tariki ya 19 Mata 2021 nibwo aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y'amategeko.
Basezeraniye mu Karere ka Nyagatare, Intara y'Iburasirazuba mu murenge wa Nyagatare.
Rebero na Gloria bakaba bafashe umwanzuro wo kubana nyuma y'urugendo rw'imyaka 4 bakundana.
Rebero Emmanuel, Team Manager wa Sunrise FC yanabaye umunyamabanga mukuru w'iyi kipe aho yaje kuvaho mu mpeshyi ya 2017 ubwo batoraga komite nyobozi nshya.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/team-manager-wa-sunrise-fc-yakoze-ubukwe-amafoto