Guverineri Habitegeko yasuye ibikorwa by'iterambere mu Mujyi wa Karongi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uruzinduko Guverineri Habitegeko ari kugirira mu turere dutandukanye tw'Intara y'Uburengerazuba agamije kureba uko bimwe mu bikorwa biri mu mihigo biri gushyirwa mu bikorwa ndetse n'ibyifuzo abaturage bafite hagamijwe kubegereza ibikorwa by'iterambere na serivisi.

Ku wa Kabiri aherekejwe n'abayobozi b'Akarere ka Karongi, Abayobozi ku rwego rw'Intara, Abashinzwe Umutekano barimo Ingabo na Polisi basuye ibikorwa birimo ahari kubakwa Umuhanda wa kilometero ebyiri mu Mujyi wa Karongi.

Uyu muhanda uzafasha mu bukerarugendo ku nkengero za Kivu unahuze amahoteli akikije ikiyaga cya Kivu.

Mu kiganiro Guverineri Habitegeko yagiranye na IGIHE, yavuze ko uruzinduko yagiriye muri Karongi rwari rugamije kureba aho ibikorwa by'iterambere bigeze byubakwa ndetse n'icyakorwa ngo byihutishwe.

Yakomeje agira ati 'Twarimo tureba ibikorwaremezo, iyo ahantu hiswe umujyi urumva ibikorwaremezo ni intambwe ya mbere ifasha kugira ngo ari ishoramari ryorohe ariko n'abahatuye nabo baba bakeneye ibikorwaremezo by'ibanze nk'imihanda n'ibindi.'

Mu bindi bikorwa uyu muyobozi yasuye harimo Isoko Mpuzamahanga rya Karongi riri kubakwa ahitwa i Ruganda, ryambukiranya imipaka kuko rihuza aka karere na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Guverineri Habitegeko yavuze ko muri iri soko hari ibikorwaremezo byashyizwemo birimo ibiri gufasha muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19, birimo aho gupimira umuriro n'ahantu abarijemo bakarabira.

Ubwo yasuraga Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rugabano, mu bibazo yagejejweho n'imiryango 328, ifite abantu basaga 1000, bawutujwemo birimo kutagira urwuri rw'amatungo aho inka bahawe kuzibonera ubwatsi ari ingorabahizi.

Ati 'Icyo batubwiye ni uko bashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabatuje neza, ni inzu nziza cyane zigezweho hari n'abatuye muri etage.'

Yakomeje agira ati 'Ariko hari n'imbogamizi mu bijyanye n'imibereho aho hari ikibazo kijyanye n'urwuri rw'amatungo, inka bahawe ku buryo kubona ubwatsi ku nka yahabwa buri muryango byaba ari ibintu bigoye. Hari abashoramari batanze imiringoti ngo iterweho ubwatsi bw'amatungo ariko turakomeza gushaka uko haboneka aho bakura ubwatsi bwo gutunga izi nka bahawe n'Umukuru w'Igihugu.'

Guverineri Habitegeko kandi yanasuye ibikorwa by'ubuhinzi bikorerwa hafi y'urutare rwa Ndaba, ibikorwa bijyanye no kuhira imyaka imusozi anasura Uruganda rw'icyayi rwa Rugabano.

Guverineri Habitegeko yasuye ahari Isoko mpuzamipaka rya Karongi
Guverineri Habitegeko [uwa kabiri iburyo] ubwo we n'abandi bayobozi basuraga Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rugabano
Abatuye muri uyu mudugudu bafite ibikorwaremezo byose by'ibanze
Yasuye kandi imihanda iri gukorwa mu Mujyi wa Karongi
Guverineri Habitegeko yagejejweho ikibazo cy'abatuye mu Mudugudu wa Rugabano babuze ubwatsi bw'amatungo yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-habitegeko-yasuye-ibikorwa-by-iterambere-mu-mujyi-wa-karongi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)