Shira amatsiko ku ivugabutumwa Gaby Kamanzi yagiriye muri Côte d'Ivoire - VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gaby Kamanzi, umuramyi w'umunyarwanda ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Wowe', 'Ungirira neza', 'Neema ya Goligota', 'Arankunda', n'izindi nyinshi, aherutse kugirira uruzinduko muri Côte d'Ivoire, none magingo aya abari bafite amatsiko y'ibyo yari yagiyemo bagiye kuyashira.

Tariki 09/02/2021 ni bwo Gaby Kamanzi yafashe rutemikirere imuvanye i Kigali yerekeje muri Cote d'Ivoire ku butumire bwa Televiziyo ya Gikristo ikomeye muri iki gihugu, yitwa LMTV. Avuga kuri Televiziyo yari yamutumiye, yagize ati "LMTV (yantumiye) ni Christian TV channel igaragara kuri Canal+. Numéro yayo ni 192".

Yagaragaye mu biganiro bitandukanye by'iyi Televiziyo nk'icyitwa 'ADORONS DIEU', ni Worship live muri 20 cyangwa 30min. Ikindi kigaro ni 'PLACE DE CHOIX', ni ikiganiro batumiramo umuhanzi akavuga ubuzima bwe noneho akanaririmba. Ikindi kiganiro yagaragayemo ni 'WAKE UP' aho aba yanahawe igihe cyo kuririmba indirimbo nke...".

Usibye ibi biganiro yagaragayemo nk'umutumirwa, yanitabiriye amateraniro yabaye mu minsi itandukanye mu kwezi kwa Gashyantare ariko nayo agatambuka kuri Televiziyo. Icyo gihe abidutangariza, yaragize ati "Indi gahunda nzagaragaramo ni Culte bajya bakora kuri TV. 12 Février: WAKE UP, 13 Février: CULTE Live, 15 Février: ADORONS DIEU, 16 Février: PLACE DE CHOIX".

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Gaby Kamanzi yadutangarije ko yishimiye bikomeye gukorera ivugabutumwa muri kiriya gihugu. Ati "Ikiganiro cyitwa WAKE UP nagikoze ku itariki ya 12/02/ 2021, byaranshimishije cyane, kuko ubutumwa mfite buzumvwa no ku bandi batari abanyarwanda kubera ururimi, kuko Yesu yadusabye kuzajya ku isi hose, rero ni nayo yampaye kumenya Igifaransa, ubwo rero, ngomba kugikoresha mbwira n'aba Francophones, nkabagezaho ubutumwa...Kuri njye, ni iby'ingenzi cyane...kandi nkunda igifaransa cyane".

Twamubajije impamvu ari umuhanzi nyarwanda batumiye muri icyo gihugu, ati "Impamvu ari njye batumiye, mbere na mbere numva ari ubushake bw'Imana pe! kandi ndashima Yesu cyane, ko yangiriye ubwo buntu. Ikindi navuga, ni uko navuyeyo bambwira ko ari njye batangiriyeho, ariko bazakomeze batumire n'abandi baramyi bo mu Rwanda. Icya nyuma navuga, ni uko umuyobozi wa LMTV, Mr. DIEUDONNÉ GOLLET, yigeze kumbona muri Concert i Burundi".

"Icyo gihe we n'itsinda rye bari bagiye i Bujumbura gusura insengero zitandukanye, n'abakristo muri rusange, n'ibikorwa bya gikristo bihakorerwa, nuko baza kumenya ko hari igitaramo cy'abantu bavuye mu Rwanda, ni igitarama cyari cyarateguwe na Aline GAHONGAYIRE, adusaba ko twajyana nawe i Bujumbura nka THE SISTERS, hari muri 2010.

REBA HANO IKIGANIRO WAPE UP CYATUMIWEMO GABY KAMANZI

REBA HANO GABY KAMANZI MU KIGANIRO 'ADORONS DIEU'

Source: InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Shira-amatsiko-ku-ivugabutumwa-Gaby-Kamanzi-yagiriye-muri-Cote-d-Ivoire-VIDEO.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)