Reba ibintu bitangaje utari uzi ku mpyiko z'umuntu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Utuntu dutangaje ku mpyiko

1.Ku mpyiko niho hahereye imvubura zizwi nka surrenales/adrenals zikora imisemburo nka cortisol na adrenaline. Izi mvubura zigenda zigabanyuka mu bunini. Umwana avuka zenda kungana n'impyiko ariko iyo ushaje zisigara zingana no hafi ya 3mm.

2.Burya ntabwo dufite impyiko zingana, ahubwo ubunini bwazo buterwa n'umuntu kuko uko ubyibuha niko na zo ziyongera. Icyakora muri rusange ni hagati ya 5cm na 7.5cm mu bugari no hagati ya 10 cm na 13cm mu burebure.

3.Muri buri mpyiko habamo hafi ya miliyoni y'utuyunguruzo tw'amaraso tuzi nka nephrons. Burya imyanda yose iva mu maraso isohokera mu nkari.

4.Ugereranyije ku munsi mu mpyiko hanyura litiro 400 z'amaraso zihatunganyirizwa.Buri munota impyiko zitunganya hafi litiro 1.3 z'amaraso, ndetse zikora inkari zenda kungana gutyo, ku munsi.

5.Impyiko nizo zishinzwe kuringaniza igipimo cy'amatembabuzi mu mubiri. Iyo umubiri wabuze amazi hakorwa inkari nkeya.

6.Iyo impyiko kandi zibonye impinduka ku gipimo cya oxygen mu maraso cyamanutse, zirekura umusemburo utuma hakorwa izindi nsoro zitukura bityo uko ziyongera na oxygen ikazamuka dore ko ari zo ziyikwirakwiza mu maraso (insoro zitukura).

7.Iyo impyiko zibonye impinduka mu muvuduko w'amaraso, uba mucye zihita zoherereza ubutumwa imitsi y'amaraso ngo yiyegeranye bityo umuvuduko ukongera ukazamuka.

8.N'ubwo dufite impyiko 2 ariko niyo waba ufite impyiko imwe nta kibazo irakora gusa ugasabwa kugira ibyo wigengeseraho nko kunywa inzoga no gukoresha imiti imwe n'imwe.

9.Kurya ubona inkari zisa n'umuhondo biterwa na bilirubin.



Source : http://umuryango.rw/opinion/article/reba-ibintu-bitangaje-utari-uzi-ku-mpyiko-z-umuntu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)