Joachim umaze kumenyekana cyane kubera kuburanira abantu yatunguye umugore we n'abana be 4 akora ubukwe n'undi mukobwa mu ibanga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo ari gushakisha n'ubutabera kubera kwica isezerano, agata umugore babyaranye abana 4 maze agakora ubukwe mu ibanga n'undi mukobwa.

Joachim usanzwe aburanira abantu muri Excellence House i Bujumbura, umuryango we watunguwe ubwo wabonaga amafoto atandukanye amugaragaza yakoze ubukwe, bwabaye taliki ya 27 Werurwe 2021 kandi asanzwe afite undi mugore babanaga muburyo bwemewe n'amategeko.

Maître Sakubu Joachim yabanaga na Niyonzima Aline babyaranye abahungu 3 n'mukobwa umwe, ndetse ngo uyu mugore niwe wari waragize uruhare runini mukugirango uyu mugabo yige amashuri yatumye aba umwe muba avocat bakomeye i Burundi.

Abo mu muryango we bavugako baguye mu kantu ubwo, babonaga amafoto atandukanye kumbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo yakoze ubukwe.

Maître Sakubu Joachim avuka muri komine Giheta, intara ya Gitega, akaba yari yaranditswe mu mategeko n'umugore we wambere muri komine Gitega.

Akaba yaragiye gusezeranira n'umugore wa Kabiri muri komine Ntahangwa mu mu mujyi wa Bujumbura.

Amakuru aturuka mugihugu cy'i Burundi avugako, uyu mugabo arigushakishwa akaba atarafatwa n'ubutabera kugirango aryozwe ibyo yakoze kuko bihabanye n'amategeko agenga abashakanye i Burundi.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/joachim-umunyamategeko-umaze-kumenyekana-cyane-kubera-kuburanira-abantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)