Prof. Vincent Duclert yagaragaje uko ‘u Bufaransa bwirengagije ukuri’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi -

webrwanda
0

Inyandiko zibanzweho ni izerekana amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

Iyi raporo yatangajwe ku wa 26 Werurwe 2021, yakozwe na Komisiyo “Duclert” yayobowe n’umuhanga mu by’amateka, Prof. Vincent Duclert; igizwe n’amapaji 996 mu gihe ubariyemo n’imigereka yayo agera ku 1222.

Komisiyo “Duclert” yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron mu 2019; umwanzuro w’iperereza yakoze werekanye ko ku ngoma ya François Mitterrand, u Bufaransa bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi raporo yasohotse mu gihe Perezida Macron yitegura kugirira uruzinduko mu Rwanda, ruzaba urwa mbere nyuma y’imyaka 11 Nicolas Sarkozy arusuye mu 2010.

Abakurikiranira hafi Politiki y’u Bufaransa n’u Rwanda bibaza niba Komisiyo “Duclert” ari intangiriro y’agahenge mu mubano hagati y’ibihugu byombi cyangwa se ikaba ishobora gusubiza ibintu irudubi.

Kuva raporo ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda yatangazwa, abanyepolitiki benshi barimo Hubert Védrine, wari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Elysée) ku bwa François Mitterrand; Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Minisitiri w’Ingabo, Florence Parly, bagaragaje ko banyuzwe n’ibiyikubiyemo bigaragaza ko iki gihugu cyarebereye Jenoside ariko birinda kuvuga ku ruhare rufatika u Bufaransa bwayigizemo.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Prof. Vincent Duclert yabajijwe niba uko raporo yakiriwe biterekana umubano hagati y’inzego za Leta y’u Bufaransa muri Jenoside n’abandi.

Yasubije ko mu byavuzwe n’aba bagabo hari ibibazo by’ingenzi mu bikubiye mu nyandiko bigikeneye kwibazwaho.

Ati “Kuri Hubert Védrine, yibanze ku byo twatangaje ku kuba u Bufaransa nta ‘ruhare rutomoye’ rwagize, nk’ijambo twifashishije dushingiye ku nyandiko twashoboye kunyuramo, ku byabaye muri Jenoside.’’

Yakomeje avuga ko kuba Hubert Védrine ashaka kwishingikiriza ibikubiye muri raporo mu kwerekana ko nta ruhare na ruto u Bufaransa bwagize muri Jenoside atari ari ukuri.

Ati “Politiki y’u Bufaransa mu Rwanda yagize uruhare mu mugambi wa Jenoside nubwo abayobozi b’Abafaransa batari babizi cyangwa babishaka. Ibyo na byo bikwiye kwemerwa.’’

Mu myanzuro ya raporo yashyikirijwe Perezida Macron, raporo yerekana ko u Bufaransa bwarebereye ibyaberaga mu Rwanda.

Ni ingingo Duclert asobanura ko icyo gikorwa gishingiye ku kutita ku nteguza zatanzwe zerekanaga ko hari umugambi uri gutegurwa kandi ushobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Abashakashatsi bakoranye na Duclert bagaragaje ko uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, rushingiye ku myitwarire ya politiki idahwitse yo gukomeza “kwica ijisho” mu gushyigikira ubutegetsi buronda ubwoko, bwamunzwe na ruswa kandi bwimakaje ubugizi bwa nabi”.

Yakomeje iti “Abayobozi bumvaga ko Perezida Habyarimana ashobora kugeza igihugu kuri demokarasi n’amahoro.”

Mu nyandiko aba bashakashatsi babonye harimo n’iya Pierre Joxe wabaye Minisitiri w’Ingabo hagati ya Mutarama 1991 na Werurwe 1993, wandikiye François Mitterrand amusaba gufata icyemezo cya gisirikare ku byatutumbaga.

Duclert ati “Biragaragara ko bifitanye isano n’u Rwanda. Yasabye ko amabwiriza ya Perezida wa Repubulika aba yanditse. […] Hubert Védrine yanze kugeza ubwo butumwa kuri Mitterrand.’’

Uyu muhanga mu by’amateka kandi yanahishuye ko mu nyandiko babonye harimo izohererezanywaga hagati ya Minisiteri y’Ingabo na Colonel René Galinié wari ushinzwe Umutekano wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ibikorwa by’u Bufaransa bya Gisirikare mu gihugu, zavugaga ko nyuma yo kuzisoma zigomba gutwikwa, ibyo agaragaza nk’ibiteye impungenge muri dipolomasi z’ibihugu byombi.

Muri raporo y’aba bashakashatsi basobanura ko inyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994 batabashije kuzinyuzamo amaso kuko hari izabuze n’izindi ibigo byanze ko binjiramo.

Duclert yavuze ko ibigo byinshi byahaye ikaze Komisiyo yashyizweho na Perezida Macron ariko hakaba hari n’ibyinangiye.

Ati “Ni byo hari inzego ebyiri zitatwakiriye kubera impamvu. Ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, nayandikiye ibaruwa ya mbere n’iya kabiri, ndetse mpura mu buryo bwihariye na Perezida wayo kuri Hôtel de Lassay ngo musabe kwinjira mu nyandiko zohererezanyijwe n’inteko.’’

Nyuma yo guhura, ku wa 3 Nyakanga 2020, Inteko yanze ko komisiyo yinjira mu nyandiko zayo.

Raporo yakozwe na Komisiyo “Duclert” yakomeje gushimangira ko u Bufaransa nta kibi bwakoze muri Opération Turquoise yashyizweho hagamijwe kurokora Abatutsi bicwaga.

Prof Duclert yavuze ko ku wa 16 Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Alain Juppé aribwo yamenye byeruye ko hari kuba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Hamwe na Minisitiri w’Intebe, Édourd Balladur na Minisitiri w’Ingabo, François Léotard, bashyize igitutu kuri Perezida Mitterrand ngo ashyireho igikorwa cy’ubugiraneza kugira ngo u Bufaransa ntibukomeze kureberera ibyo bikorwa byafatwaga nk’ibyibasiye ikiremwamuntu aho kuba ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.’’

Ku wa 22 Kamena mu 1994, ni bwo Loni ibisabwe n’u Bufaransa yafashe umwanzuro No 929 ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri “Opération Turquoise” yafatwaga nk’igamije ibikorwa by’ubutabazi ku bari mu kaga.

Abasirikare b’Abafaransa 2500 ni bo boherejwe muri ibyo bikorwa ndetse barimo n’abari barifashishijwe muri ‘Opération Noroît’ yo mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, icyo gihe u Bufaransa bwatabaye Habyarimana.

Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu. Ntacyo Raporo Duclert ivuga mu buryo butomoye kuri urwo ruhare.

Duclert yavuze ko ubwo FPR yabohozaga u Rwanda mu maboko y’ubutegetsi bubi ku wa 4 Nyakanga 1994, umubano w’impande zombi usa n’uwageze ku musozo.

Inkuru wasoma: Raporo ya “Komisiyo Duclert” yashinje u Bufaransa ‘uruhare rukomeye’ muri Jenoside, ibererekera Opération Turquoise

Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Emmanuel Macron raporo ku ruhare rw'u Bufaransa mu Rwanda ku wa 26 Werurwe 2021



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)