Perezida wa FERWAFA yeguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Mata 2021, Perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

Yagize ati: "Gukurikirana iby'umupira w'amaguru binsaba umwanya munini n'imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk'akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n'izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry'umupira w'amaguru.''

Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen yeguye ku mwanya wa perezida wa FERWAFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-ferwafa-yeguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)