Inama zagufasha kuzagira urugo rw'umugisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugo ni umushinga w'Imana kuko yaritegereje isanga ni byiza ko umuntu yagira undi bafatanya urugendo bakiri hano mu isi. Ni yo mpamvu urubyiruko rukwiriye kubanza gushishoza neza no kuyoboza Imana inzira kugira ngo bazabashe kugira urugo ruhesha Imana icyubahiro.

Kandi Uwiteka Imana iravuga iti 'Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha Umukwiriye (Itangiriro 2:18)

Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by'imirimo yabo, kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano. Maze kandi ababiri iyo baryamanye barasusurukirwa, ariko uri wenyine yasusurukirwa ate? Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w'inyabutatu ntucika vuba. (Umubwiriza 4:9-12)

Gushaka kumenya ubushake bw'Imana ku byemezo dufata biradukwiriye ndetse bihindura ubuzima. Ntihakagire ikintu na kimwe winjiramo utabanje kumenya icyo Imana ishaka ndetse ugakoresha ubwenge wahawe n'Uwiteka.

Dore zimwe mu nama zagufasha wowe witegura gushinga urugo bityo ruzakubera urw'umugisha:

1. Banza ushire ubwoba: Mbere ya byose banza ushire ubwoba wazaniwe n'amakuru mabi wumva ari mu ngo mbi, shira ubwoba wumve ko Imana ari So. Ntukwiriye guhahamuka kuko n'ubwo hari ibyacitse, n'ingo nzima ziracyahari. Kuko Imana ari So ntuzayisaba umugati ngo iguhe ibuye kuko n'ibindi byose uyisaba irabiguha.

2. Reka gusunikwa n'igitutu cy'umuryango, incuti n'imyaka ugezemo: Mu buzima iyo tugendeye ku gitutu dukora ibintu bibi bimeze nko kwihimura. Iyo utangiye kwibaza ngo abandi bose barashatse ni njyewe usigaye, ababyeyi banjye bambwira ko bakeneye abuzukuru.

3. Nezererwa ubusore bwawe urimo wiyubaka: Ntabwo ubusore ari umuvumo nk'uko bamwe babivuga. Nk'uko urushako ari umugisha, n'ubusore n'umugisha na bwo wabwishimira. Mubyukuri niba uri umuseribateri utabunezererewe uri umukristo, n'urugo ntuzarunezerererwa kuko hari icyuho kitazibwa n'umugabo wawe cyangwa umugore wawe kizanwa na Kristo winjiye mu buzima bwacu. Banza wishimire ubusore bwawe wiyubaka mu bushobozi ndetse wubaka n'umuntu wawe w'imbere.

4. Kuyoboza Imana inzira, gushyira mu gaciro no gukunda: Ibi bintu biragendanishwa, iyo bitagendanishijwe habamo ibibazo. Muri iyi minsi hari abana b'Imana benshi usanga bavuga ngo uyu muntu sinigeze mukunda. Kuyoboza umwana inzira, gukunda no gushyira mu gaciro (Ukitegereza ukavuga ngo ese imico y'uyu mukobwa cyangwa uyu musore iranyuze).

Ijwi ry'Imana aho ryavuye aho ari ho hose wirifata buhumyi. Imana si umuswa ngo inanirwe kugendanisha ibikwiriye kugendana niba koko ari yo yavuze izagushyiramo gukunda ndetse ibigendanishe n'ibyo yagushyizemo.

5.Fata umwanya wo kwiga ku muntu wumva wakunze:Niba wakunze umuntu, fata umwanya wo kumwigaho, kumwitegereza. Kunda inyuma ibiguhesheje ishema ariko wibuke no gukunda imbere. Umuntu w'imbere ni we utazagira impinduka nyinshi, kuko umuntu w'inyuma arahinduka cyane ushobora kumukunda afite imyaka 25 akazagira 75, hari igihe umubiri uzahinduka. Umuntu w'imbere agira agaciro kadasaza kuburyo ari uwo kwitabwaho kugira ngo uzagire urugo rwubahisha Imana.

Muri macye kugira ngo uzabashe kugira urugo rw'umugisha, ni byiza gushishoza, kuyoboza Imana inzira no kwiyubakamo ingeso nziza zose wifuza kuri mugenzi wawe ukazagenda nibuze uzujuje.

Source: himbaza tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Inama-zagufasha-kuzagira-urugo-rw-umugisha.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)