Gen Sekamana wari Perezida wa FERWAFA yeguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite ngo kuko atari agishobora kubangikanya izi nshingano n'ibyo asanzwe akora bimutunze.

Itangazo ry'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko Brig Gen (Rtd) SEKAMANA Jean Damascène Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

Iri tangazo rivuga ko Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

Iyi baruwa ivuga ko Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène yagize ati 'Gukurikirana iby'umupira w'amaguru binsaba umwanya munini n'imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk'akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n'izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry'umupira w'amaguru.'

Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène yari amaze imyaka itatu ayobora FERWAFA muri manda y'imyaka ine yatorewe mu matora yabaye tariki 31 Werurwe 2018 ubwo yatsindaga Rurangirwa Louis bari bahanganye.

Brig. Gen. (Rtd) Jean Damascène Sekamana w'imyaka 63 y'amavuko, yari yatorewe uriya mwanya yeguyeho, nyuma y'igihe gito ubwo yari agiye mu kiruhuko cy'izabukuru ubwo yari afite ipeti rya Brigadier General mu girisirikare cy'u Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Gen-Sekamana-wari-Perezida-wa-FERWAFA-yeguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)