Perezida Kagame muri iki cyumweru yakiriye mugenzi we Pilipe Nyusi wa Mozambique #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'igihugu biratangaza ko uru ruzindiko rwa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi rwabaye ku wa Gatatu w'iki cyumweru tariki 28 Mata 2021.

Amafoto yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu, agaragaza Perezida Paul Kagame yakira mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe.

Yerekana kandi aba bakuru b'Ibihugu bombi bari mu biro bya Perezida Kagame muri Villade Urugwiro baganira.

Abakuru b'ibihugu bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye zirebana umubano n'imikoranire y'ibihugu byombi.

Filipe Nyusi kandi aje mu Rwanda mu gihe Igihugu cye kiri mu bibazo b'umutekano mucye byatewe n'umutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu ISIS.

Muri ibi biganiro byahuje Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi, byanagarutse ku guhashya iterabwoba nka kimwe mu bibazo bikomeje guhagurukirwa n'amahanga ndetse n'imiryango ihuriyemo ibihugu.

Ibikorwa by'iterabwo bya ISIS muri Mozambique, byibasiye cyane umujyi wa Palma, bikaba byarahitanye ubuzima bwa bamwe mu baturage ndetse bituma abandi bava mu byabo.

Muri Kanama 2019, Perezida Kagame Paul yari yitabiriye isinywa ry'amasezerano y'ubwumvikane hagati ya Leta ya Mozambique n'ishyaka RENAMO mu gihe mu mwaka wa ri wabanjirije uriya muri Nyakanga 2018 Perezida Filipe Nyusi na we yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda rw'iminsi itatu.

Perezida Kagame kandi aheruka muri Mozambique muri Mutarama 2020 ubwo yitabiraga irahira rya mugenzi we Filipe Nyusi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-muri-iki-cyumweru-yakiriye-mugenzi-we-Pilipe-Nyusi-wa-Mozambique

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)