Ikipe ya Rayon Sports yashyizeho uburyo bwo kugura amatike ku bakunzi bayo nubwo batemerewe kwitabira imikino yayo. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports, imwe mu makipe amenyereweho udushya twinshi, Kuri ubu yaahyizeho gahunda nshya yo gukusanya imbaraga n'ubushobozi bw'abafana hagamijwe kuyishyigikira binyuze mu kugura amatike y'umukino nubwo batazaba bemerewe kujya kuri stade.

Iyi kipe yatangaje ko ubu abafana bashobora kugura amatike y'umukino hakoreshejwe ikoranabuhanga , nubwo abafana batemerewe kwinjira muri stade ngo barebe imikino, ahubwo bazayirebera kuri Youtube n'izindi mbuga nkoranyambaga z'ikipe.

Ibi Rayon Sports yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mata 2021 binyuze mu itangazo yageneye abakunzi bayo, ibasaba gushyigikira abakinnyi muri iyi minsi itoroshye, aho isi yugarihwe n'icyorezo cya koronavirusi.

Muri iryo tangazo Rayon sports yatangaje ko mu rwego rwo kubona amafaranga yo guha abakinnyi mu gihe batsinze ( prime ), abafana batangira kugura amatike bifashishije ikoranabuhanga, kabone nubwo batazinjira muri stade zitandukanye.

Abafana bazakoresha uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu kwiyandikisha bagamije gutera inkunga ikipe, aho umufana azajya akanda *702# yifashishije Telephone,  agakurikiza amabwiriza.

Umuntu azajya agura itike ijyanye n'ubushobozi n'ubushake afite uhereye ku mafaranga 500 y'u Rwanda kugeza kubihumbi 20 ( 20,000).

Ubuyobozi bwa Rayon sports buvuga ko abafana bakwiye gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu bihe bikomeye bya Covid 19 , bakayiha amafaranga bakabaye bayiha mu bihe bari kuba bemerewe kwinjira muri stade, bityo bagakomeza gufatanya n'ubuyobozi mu kubaka ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Rayon Sports yashyizeho iyi gahunda, mu gihe abagize itsinda ry'abafana bayo ryitwa Dream Unity Fan Club, biyemeje ko buri uko Rayon Sports yakinnye bazajya  bakusanya amafaranga ibihumbi bibiri (2000) kuri buri muntu, bakayashyikiriza iyi kipe.

Shampiyona y'u Rwanda 2020-2021 izatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi. Rayon Sports iri mu itsinda rya B, ikazatangira umukino wa mbere tariki ya  2 Gicurasi yakira ikipe ya Gasogi United kuri stade Amahoro i Remera, mbere yo gukina na Kiyovu SC na Rutsiro FC.

The post Ikipe ya Rayon Sports yashyizeho uburyo bwo kugura amatike ku bakunzi bayo nubwo batemerewe kwitabira imikino yayo. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-rayon-sports-yashyizeho-uburyo-bwo-kugura-amatike-ku-bakunzi-bayo-nubwo-batemerewe-kwitabira-imikino-yayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)