Onomo Hotel yashumbushije ba bageni baraye muri stade ku munsi w'ubukwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko abantu 57 barimo abageni, ababagaragiye ndetse n'abo mu miryango yabo ari bo bafashwe ku wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021.

Aba bose bafatiwe mu rugo rwa nyiri hotel Rain Bow bari mu muhango wo gusaba no gukwa. Igitekerezo cyo gukorera ibirori mu rugo cyafashwe nyuma y'uko hotel byagombaga kuberamo yafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19.

Nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza ateganya ko ubukwe bwitabirwa n'abantu batarenze 20, ndetse ntihabe imihango yo kwiyakira, bajyanywe muri Stade ya Kicukiro kugira ngo bigishwe ku kwirinda COVID-19 ndetse buri muntu yaciwe amande.

Iyi nkuru yakiriwe mu buryo butandukanye; mu bitekerezo uruhuri byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaragaje ko bitari bikwiye ko umugeni uri mu gatimba arazwa muri stade ariko abandi bagashimangira ko uwakosheje akwiye kubibazwa hatitawe ku wo ariwe.

Umugeni wicajwe muri stade ari mu gatimba yakuruye impaka!

Kuva mu ntangiriro z'iki Cyumweru, ubwo amafoto y'abageni yatangiraga gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abantu bayakiriye bitandukanye.

Hari uruhande rw'abagaragaje ko ibyakozwe na Polisi byari mu nshingano zayo kandi bigomba kubera isomo abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko 'Coronavirus itagirira impuhwe uwakoze ubukwe'.

Aba ariko ntibabyumvise kimwe n'ababona ko ibyakozwe na Polisi yaraje abageni muri Stade ari amahano, ahubwo hari hakwiye gushakwa ubundi buryo bwo guhana abarenze ku mabwiriza batajyanywe muri stade.

Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati 'Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y'abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w'ubukwe?'

Nkuranga Alphonse we yagize ati 'Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n'umuntu urenze umwe?'

Uwitwa Karangwa Sewase yagize ati 'Mu miterere y'abantu, twifitemo kwikunda gukabije. Ugeze aho barimo kongerera abantu umwuka kubera Covid-19 ubwo twaza kumenya neza ibyo twita iby'i #Rwanda. Utabusya abwita ubumera. Nibe n'urayemo buracya agataha. Urwaje uwe warembye, uwapfushije uwe, akarimi gasize umunyu ntiyakumva.'

Abageni barajwe muri stade bashumbushijwe kurara muri hotel!

Nyuma y'uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku nkuru y'abageni barajwe muri stade, bamwe batangiye gukusanya amafaranga nk'uburyo bwo kubashumbusha no kubafasha kwishyura 'ukwezi kwa buki'.

Uretse abo ariko, hari abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ubushake bwo gufasha aba bageni mu rwego rwo kubahumuriza nka Onomo Hotel Kigali yemeye gushumbusha aba bageni, ijoro baraye muri stade bakarirara muri hotel.

Umuyobozi wa Onomo Hotel Kigali, Emile Nizey, yabwiye IGIHE ko n'ubwo batemeranya n'ibyo abageni bakoze kuko barenze ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ariko bazirikanye ibyishimo bagombaga kugira ku munsi wa mbere w'ubukwe bwabo.

Yagize ati 'Ibyo twakoze ntabwo ari uko twemeranya na bo mu byo bakoze, barenze ku mabwiriza barabihanirwa, ibyo byo ntacyo twabirenzaho. Gusa n'ubwo abantu bamwe byabababaje ko ari abageni babihaniwe ariko ntibibuza ko bakoze ikosa. Kuba Polisi yarabahannye nta kibi yakoze, yakoze ibiri mu nshingano zayo.'

Yakomeje agira ati 'Twebwe nka hotel ubundi yishimira gushimisha abantu, nyine twabonye ko babihaniwe ni byo ariko twibuka ko bari bafite ijoro nakwita iry'umunezero kuko ni ubuzima bushya bari batangiye […] Twabonye abantu kuri Twitter babisaba turavuga tuti twabashumbusha ijoro bivukije, bakaza bakarara muri hotel kandi bakishima bakumva ko batangiye urugo rwabo neza.'

Emile Nizey kandi yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko yashyizweho n'inzego zibishinzwe ndetse mu nyungu rusange z'abaturage.

Iyi hoteli y'inyenyeri eshatu iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko kuri Sopetrad, ifite ibyumva birenga 109 byo kuruhukiramo. Inyubako zayo zitatswe Kinyarwanda n'ibiseke, imigongo n'ibindi bishushanyo by'ubugeni bikoreshejwe amase avanze n'ibyondo biri mu mabara atandukanye mu buryo bunogeye ijisho ry'ubireba.

Mu bakozwe ku mutima n'aba bageni harimo abakobwa bagize itsinda rya Mackenzies rihagarariwe na Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020.

Iri tsinda rigizwe n'abakobwa batatu ryemeye ko binyuze mu iduka ryabo ricuruza imyenda mu cyo bise 'Zöi Design' bazafasha uriya muryango mushya bakawuha imyambaro.

Mu butumwa umwe mu bayihagarariye yanyujije kuri Twitter yagize ati 'Zöi yifuza kubaha imyambaro bahisemo. Bahawe ikaze igihe icyo aricyo cyose.'

Usibye aba hari n'abandi bishyize hamwe mu gukusanya inkunga yo gufasha aba bageni binyuze kuri SavePlus, ahamaze gukusanywa asaga ibihumbi 300 Frw mu gihe intego bihaye ari ukugeza kuri miliyoni 1.5 Frw.

Izindi nkuru wasoma:

-  Inkuru y'urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

-  Covid-19: Uburakari nyuma y'umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n'ingasire

Onomo Hotel yashumbushije abageni baraye muri stade ku munsi w'ubukwe, ibemerera kuyiraramo ijoro ryose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/onomo-hotel-yashumbushije-ba-bageni-baraye-muri-stade-ku-munsi-w-ubukwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)