Nyaruguru: Abarokotse Jenoside barenga 780 bakeneye gusanirwa inzu zabo zishaje -

webrwanda
0

Ubwo ku wa 13 Mata 2021 hibukwaga Abatutsi biciwe i Kibeho muri Jenoside yabaye mu 1994, hagarutswe ku kibazo cy’abarokotse Jenoside batagira aho kuba heza.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko mu barenga 1000, hari abamaze kubakirwa.

Ati “Uyu munsi tubarura abagenerwabikorwa ba FARG bafite inzu zishaje bagera ku 1009 ariko uko intambwe igenda iterwa hari izirimo kugabanuka, ubu tugeze ku bantu 784 ni bo bakeneye gusanirwa byihutirwa.”

Yakomeje avuga ko hari icyizere cyo kububakira vuba ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

Umwe mu barokotse Jenoside witwa Mukanyarwahi Annonciata wari uhagariye imiryango yagiye kwibuka, yavuze ko hari bamwe bahawe amacumbi mu 1997 yubatswe mu bihe bigoranye, ku buryo kuri ubu ashaje akaba akeneye gusimbuzwa.

Ati “Amacumbi y’icyo gihe menshi yarashaje ku buryo hakenewe ko abayabamo bongera kubakirwa.”

Yashimye ko hari benshi bubakiwe mu midugudu n’ahandi, asaba ko n’abataragerwaho byakwihutishwa kugira ngo babeho neza batuje.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Hari ibyamaze gukorwa, hari ukubashakira amacumbi, ubuvuzi, amatungo n’uburezi abana bakiga. Ibyo byarakozwe ariko kandi iterambere ni urugendo, na bo baracyafite byinshi byo kwitaho, hari abatarabona amacumbi meza abakwiriye, ariko ni urugendo turimo kandi ubushake bwo kubikemura burahari.”

Mu Karere ka Nyaruguru, abarokotse Jenoside bishimira ko bafite umutekano kandi iyo bahuye n’ibibazo bakigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye 784 bakeneye kubakirwa byihuse
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye bazakomeza kwitabwaho uko bishokoba kose

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)