Ikimero cyumukobwa uri mu rukundo na rutahiz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Lague yashyize ahagaragaza amafoto yabo bombi bari kumwe, yandikaho amagambo agira ati 'Ntewe ishema nawe'. Umukobwa nawe amusubiza utumenyetso tw'ingufuri ifunze agaragaza ko urukundo rwabo rukomeye kandi rurinzwe.

Uyu mukinnyi aherutse gutangaza ko akundana n'uyu mukobwa  kandi ko amukunda byukuri ndetse ko bishoboka ko yarushinga muri uyu mwaka.

Lague ni umwe mu bakinnyi 30 bari mu Mavubi yagarukiye muri ¼ muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n'iya 7 Gashyantare 2021.

Uyu mukinnyi kandi anaheruka guhamagarwa mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu bakinnye imikino ibiri isoza amatsinda mu gushaka itike ya CAN2022, byarangiye itike bashakaga bayibuze.

Lague watsindiye APR FC ibitego bitandatu umwaka w'imikino ushize, afatwa nk'umwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba z'ejo hazaza mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Magingo aya, uyu mukinnyi w'imyaka 21 y'amavuko arabarizwa mu Busuwisi aho yagiye mu igeragezwa ry'iminsi 10 mu ikipe ya FC Zurich ishobora kumusinyisha iasaha n'isaha, igeragezwa yagiyemo tariki ya 09 Mata-rizasozwa tariki ya 10 Mata 2021.

Byiringiro Lague na Kelia bamaranye igihe kitari gito bakundana

Aba bombi bashobora kurushinga muri uyu mwaka wa 2021

Lague yatangaje ko akunda Kelia ku buryo bukomeye cyane



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104745/ikimero-cyumukobwa-uri-mu-rukundo-na-rutahizamu-byiringiro-lague-amafoto-104745.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)