Nyarugenge: Abantu umunani barimo n’Umukuru w’umududu bafashwe banywera inzoga mu rugo -

webrwanda
0

Ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021, nibwo polisi yaguye gitumo aba bantu uko ari umunani barimo abagore batatu bari kunywera inzoga mu rugo mu Mudugudu w’Ingenzi mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge,

Abatawe muri yombi bemeye icyaha cy’uko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 banabisabira imbabazi.

Umukuru w’Umudugudu wa Ingenzi, Nshimiyumukiza Faustin, yagize ati “ Nagiyeyo ngiye kubabwira ngo batahe ariko nanjye ndicara, niryo kosa ryabaye kuko amasaha yari yageze nkaba mbisabira imbabazi.”

Nshimiyumukiza Faustin yaboneyeho gushishikariza abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yavuze ko bibabaje kuba mu bafashwe harimo n’Umukuru w’Umudugudu mu gihe yagakwiye kuba ari we ushishikariza abandi baturage amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “Bafashwe barenze ku mabwiriza. Uburyo bafatwamo ni ubusanze kuko umuntu wese warenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo arafatwa akabibazwa, icya Kabiri umwihariko waba ni uko aho babasanze hari n’Umuyobozi w’Umudugudu ukwiye kuba arwanya ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza, abishishikariza abaturage ayobora cyangwa se n’abandi abonye.”

CP Kabera yavuze ko uyu Mukuru w’Umudugudu yari afite akabari gakora kandi bitemewe ariko kakaza gufungwa, aboneraho gusaba abayobozi n’abaturage kumva no kugendera neza ku mabwiriza yasohotse batiriwe baruhanya kuko icyoherezo gihari.

Uko ari umunani bafatiwe mu rugo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Uko ari umunani bafatiwe mu rugo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 {JPEG}
JPEG - 320 kb
Bemeye ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 babisabira imbabazi
Umukuru w'Umudugudu wa Ingenzi, Nshimiyumukiza Faustin ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)