Mu kigo cy'ishuri rya St André no muri Kiriziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye baturuka Butamwa, Nyamirambo (Kivugiza, Mumena), Nyakabanda, Rwezamenyo, Kabusunzu, Nyarugenge (Biryogo).
Bamwe muribo bagiye mu Kiriziya abandi bajya muri St André, abandi bajya mu kigo cy'abafurere cya St Joseph kiri i Nyamirambo.
Tariki ya 13 Mata 1994, ni umunsi utazibagirana ku bari barokokeye hariya kuko ubwo bariho basomerwa misa, barashweho igisasu bigatuma bose biruka.
Iyi misa yariho isomwa na Padiri Uwimana Chrisostome wanagerageje kurwana kuri Batutsi bari bahahungiye, icyo gihe yanasabye Interahamwe kutambura ubuzima izo nzirakarengane ndetse abizeza kugira ibyo abaha nk'amafaranga ariko ntibyazibujije kwica abari bahahungiye.
Padiri Uwimana Chrisostome wariho asomera misa bariya Batutsi bari bahahungiye, yongeye gusoma iriya misa kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021.
Uyu musaseridoti ushimwa n'abarokokeye hariya, avuga ko iyi misa yabaye kuri uyu wa Kabiri ari iy'ibyishimo kuko ibaye mu mahoro n'ituze nubwo hari abahaburiye ababyeyi, inshuti n'abavandimwe ku itariki nk'iyi.
Gusa akavuga ko ibyishimo birushujeho ari uko 'hari abacitse ku icumu, hari abacitse kuri ubwo bugome bigatuma tuzirikana ko bidakwiye kongera kubaho.'
Photo : Kigali Today
UKWEZI.RW