Nyarugenge: Abarokotse Jenoside basabwe gusigasira igihango cy’ubumwe n’ubwiyunge -

webrwanda
0

Ibi babisabwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarungege, Ngabonziza Emmy, ubwo hibukwaga Abatutsi bishwe muri Jenoside baguye ku musozi wa kani, uherereye mu Murenge wa Kanyinya.

Uyu musozi ufite umwihariko kuko nyuma y’aho indege ya Perezida Habyarimana Juvenal yamaraga guhanuka, mu Kagari ka Taba, hiciwe Abatutsi benshi bari baturutse mu bice bya Jali na Shyorongi bahungiye ku mukecuru witwaga Mukarumanzi wari umunyasengesho, maze bapfa batwitswe.

Ku itariki ya 13 Mata 1994, nabwo hari Abatutsi babeshywe n’ubuyobozi bwariho, babwirwa ko bahungishijwe kuri segiteri ariko bakaza kwicirwa ku musozi wa Kani uherereye mu Kagari ka Nyamweru.

Ngabonziza yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kugirana igihango cy’ubumwe n’ubwiyunge hirindwa ko amateka mabi yasubira.

Ati “Igihango dufite gikomeye cyane, ni uko tubona y’uko u Rwanda rwabuze ubumwe kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi ibeho.”

Yakomeje ati “Uyu munsi turavuga Umunyarwanda, ntitukivuga amoko, uyu munsi u Rwanda rwongeye kuba igihangange kuko hashyizwe imbere Ubunyarwanda.”

Yongeyeho ko kunga ubumwe ari cyo kizakomeza guteza imbere Igihugu.

Ati ”Kunga Ubumwe ni ikimenyetso cyerekana ko ubumwe ari bwo bwadukura kure, kandi bukatugeza kure hashoboka kandi heza. Nicyo gihango dusaba kugira ngo twunge ubumwe kandi naho tugeze ubu ntidushidikanya ko u Rwanda ruzakomeza kuba rwiza”.

Yasabye urubyiruko kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ikindi cyose gihembera urwango.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kanyinya, Nsengiyumva Emmanuel, yavuze hari byinshi byakozwe mu rugendo rwo kwiyubaka.

Ati “Ntabwo ubumwe n’ubwiyunge burafatika hano, cyane ko nta matsinda nk’uko ahandi bimeze, ariko nk’abahagariye IBUKA turashaka uko twakwegeranya abantu kuko ubona bagifitanye urwicyekwe, batisanzurana cyane. Abakoze Jenoside nibo bafite uruhare runini mu gusaba imbabazi abarokotse Jenoside.”

Nsengiyumva yavuze n’ubwo banyuze mu bihe bigoye bya Jenoside, kuri ubu bamaze kwiyubaka mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Bateye imbere kuko bamaze kwiyubaka, benshi baroroye, abana b’icyo gihe babashije kwiga bafite imirimo, ariko hari n’abapfakazi bariho gusa babashije kwiyubaka.”

Abatutsi barokotse Jenoside basaga 4000 baguye kuri uyu musozi wa Kani, bashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi n’u rw’i Nyanza ya Kicukiro.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku musozi wa Kani



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)