Icyo Kwizera Olivier avuga ku makipe bari kumwe mu itsinda rya shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier avuga ko itsinda rya shampiyona Rayon Sports iherereyemo ari itsinda rikomeye n'ubwo Rayon Sports ari ikipe y'ibigwi ariko ngo nta kipe bakwiye gusuzugura.

Tariki ya 6 Mata 2021 nibwo habaye inama yahuje abayobozi b'abakipe yo mu cyiciro cya mbere na FERWAFA biga ku buryo shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2020-2021 wazakinwa.

Haje gufatwa umanzuro ko iyi shampiyona izakinwa mu matsinda maze Rayon Sports yisanga mu itsinda 2 kumwe na Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko iri tsinda rikomeye ndetse ko nta n'ikipe bagomba gusuzuguramo.

Ati'nta kipe iri muri ririya tsinda yoroshye kandi buri kipe ikina icyiciro cya mbere iba ikomeye, hari inzira yaciyemo kugira ngo igere kuri urwo rwego, bivuze ngo ntabwo tugomba kubasuzugura, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo turebe ko twagera ku ntego dufite.'

Avuga ko nka Rayon Sports intego ari ukuzamuka mu itsinda ndetse bakaba banaba aba mbere bakegura igikombe cya shampiyona.

Kwizera Olivier ntabwo aragera mu mwiherero wa Rayon Sports aho yari amaze iminsi mu kiruhuko ariko akaba ari bujye mu mwiherero uyu munsi.

Kwizera Olivier avuga ko we na bagenzi bazakora ibishoboka byose bakegukana igikombe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-kwizera-olivier-avuga-ku-makipe-bari-kumwe-mu-itsinda-rya-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)