Nyamasheke: Ababyeyi batewe impungenge n’ibyumba by’amashuri bimaze imyaka 40 byubatswe -

webrwanda
0

Kuri iri shuri ribanza rya Gatebe hari ibyumba icyenda birimo bitandatu byubatswe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye bw’akarere hamwe n’umuganda w’abaturage mu mwaka wa 2017 ariko ibindi bitatu birashaje kuburyo ubona ko bishobora guteza impanuka.

Aha niho bamwe mu babyeyi bahera bavuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bukwiye kwihutira kuvugurura iri shuri kuko rifite ibisenge bishaje n’ibikuta bishaje kuburyo bishobora guteza impanuka abana baryigiramo.

Nzabura Simeon yagize ati “Ririya shuri rirashaje kuko ryubatswe muri mu 1982 urumva ko rikuze ariko twashima y’uko batwubakiye ariya atandatu ariko ririya naryo rikenewe kubakwa. Ntabwo rijyanye n’igihe tugezemo kuko imireko yaraguye, amabati arashaje, urumva ko uwarivugurura byafasha.”

Nyiravuganeza Josephine yunzemo ati “ririya shuri rishaje naryizemo mu 1995, ubona rishaje kuburyo rikwiye kubakwa.”

Umuyobozi w’ishuri rya Gatebe, Karimunda Emmanuel yavuze ko aya mashuri nabo abahangayikishije kuko ashaje ariko akemeza ko babigejeje ku buyobozi bw’akarere kandi ko bizeye ko azubakwa vuba.

Ati “Araduhangayikishije nkuko mubibona, iyo umuntu akorera ahantu hatari heza ibyo akora nta musaruro bigira. Iyo imvura iguye abana baba bafite ikibazo bakeka ko anabagwira kandi anava ariko twatanze raporo ku buyobozi.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko ibyo byumba bigomba kubakwa nubwo atagaragaza igihe.

Ati“Icyo tugiye gukora nk’ubuyobozi ni uko tugiye kwihutira kuvugurura ririya shuri kugira ngo abana babashe kuyigiramo ariko by’umwihariko dufite na gahunda yo kuvugurura ibigo byose bishaje mu karere ka Nyamasheke. ”

Muri uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke hubatswe ibyumba by’amashuri 756 n’ubwiherero 1080. Harimo ibitaruzura neza ariko akarere kemeza ko ukwezi kwa kane kuzasiga yose yuzuye.

Iri shuri rirashaje kuko ryubatswe mu mwaka wa 1982 akaba ariyo mpamvu bifuza ko ryavugururwa cyangwa hakubakwa irindi
Ibyumba bitandatu bubakiwe na RDF nibyo byiza bihari bakifuza ko n'ibindi byamera nk'ibi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)