Igishoboka si ukubasubizayo- Nshuti Manasseh ku koherereza u Burundi abashinjwa uruhare muri Coup d'état - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta y'u Burundi yakunze kumvikana yikoma u Rwanda irushinja gucumbikira abakekwaho kuba inyuma y'umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, kugeza n'aho Umuvugizi w'Ibiro bya Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa, yumvikanye avuga ko igihugu cye kizakomeza gusaba amahanga gushyira igitutu k'u Rwanda kugira ngo rutange aba bantu.

Mu kiganiro Prof Nshuti Manasseh yagiranye na IGIHE yavuze ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko byaba binyuranye n'amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Ati 'Nk'igihugu twe tugendera ku mategeko twasinye n'Umuryango w'Abibumbye nk'uko ibindi bihugu byose byasinye ayo masezerano avuga ko iyo wakiriye umuntu avuga ko ahunze mbere na mbere ntabwo umusubiza iwabo cyane cyane iyo Loni nayo yamuhaye ibyangombwa ikemera ko ari mpunzi.'

Prof Nshuti yakomeje avuga ko u Rwanda rwohereje aba bantu rwaba rwishe nkana amategeko rwasinye, yemeza ko nta n'ikindi gihugu cyabikora.

Ati 'U Burundi buravuga buti aba bantu turashaka ko bagaruka iwacu ariko kuvuga ngo tubasubije iwabo byaba ari ukwica amasezerano nta n'igihugu cyabikora tuzi kiriho, ntibishoboka nubwo twabyifuza twaba twishe amategeko kandi bigaragara nabi cyane nk'igihugu.'

'Ntabwo twabikora turi igihugu kigendera ku mategeko yaba ay'igihugu cyacu n'ari mpuzamahanga twemeye kandi n'Abarundi nabo barayemeye nabo ngira ngo bazi ko hari amategeko atugenga twese ku bijyanye n'impunzi.'

Leta y'u Burundi iherutse gushyikiriza iy'u Rwanda urutonde rw'aba bantu ishaka ko iyishyikiriza. Ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w'ibihugu byombi wongera kumera neza.

Ntabwo babangamiye u Burundi

Prof Nshuti Manasseh yavuze ko izi mpunzi z'Abarundi u Rwanda rucumbikiye nk'uko biteganywa n'amategeko mpuzamahanga ntacyo zibangamiyeho Leta y'u Burundi mu kuba zahungabanya umutekano.

Ati 'Hari inzira ebyiri impunzi zibangamira igihugu zavuyemo, ni uko zigitera zivuye aho zahungiye haba mu buryo bwo gushaka gutera ku giti cyabo igihugu cyabo cyangwa igihugu bahungiyemo kibafashije, kandi u Rwanda ntirwigeze rukora ibyo na gato. U Rwanda ntabwo rushobora gufasha impunzi izo arizo zose gutera igihugu yahunze, ibyo byo ntibishoboka.'

Yakomeje avuga ko kuba u Burundi bushaka izi mpunzi bishingiye ku mpamvu zabwo bwite zitereba u Rwanda.

Ati 'Kuvuga ngo turabashaka bafite impamvu zabo zaba iza politike, u Rwanda ntirushobora kwivanga muri politike zabo. Ni Abarundi ariko ibibazo bafitanye ni ibyabo twe ntabwo bitureba. Ikitureba ni kubafasha nk'abantu bafite uburenganzira bwo kubaho no kuba mu Rwanda.'

Kuba u Burundi bukomeza gusaba ko bwohererezwa aba bantu, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko asanga atari cyo gisubizo gishoboka.

Ati 'Igisubizo gishoboka si ukubasubizayo nk'uko babivuga nabo (Abayobozi b'u Burundi) bazi ko bitanashoboka nk'uko nabivuze nabo ntabwo baduha abo dushaka. Abanyarwanda bahungiyeyo ntabwo bashobora kubaduha cyane cyane Loni yabakiriye.'

Nshuti Manasseh yavuze ko kugeza ubu igishoboka ari uko izi mpunzi zakoherezwa mu bindi bihugu ndetse yemeza ko ari gahunda yatangiye kuganirwaho n'ibindi bihugu.

Ati 'Igisubizo gishoboka ari k'u Rwanda nk'igihugu cyacu cyangwa se n'ikindi gihugu gifite impunzi ni ukuvuga ngo reka dushake ahandi twabajyana ariko icyo kintu kibaho ari uko babangamiye cya gihugu bahunze bagitera bakibuza umutekano.'

'Kuvuga ngo rero dushake aho tubashyira ni ibintu turimo, ibuka ko twumvikana n'ibindi bihugu bishobora kubakira, iyo gahunda twarayitangiye ariko ntabwo turayisoza […] Ni urugendo rwatangiye ariko ntabwo turarurangiza […] ariko kuri ubu nta mpungenge zikwiye kubaho kuko ikibazo cya mbere ni uko bahungabanya igihugu kandi ntibiri kubaho.'

Yavuze ko hari ibihugu batangiye kugirana ibiganiro bafatanyije na Loni kugira ngo izi mpunzi zibe ariho zoherezwa gusa yirinda gutangaza amazina yabyo.

Hari icyizere cy'umubano mwiza ariko ni urugendo

Kuva mu 2015 umubano w'u Rwanda n'u Burundi wazamo agatotsi, inzego zose zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe.

Mu mpera za Kanama 2020 , Inzego z'Ubutasi mu Gisirikare hagati y'u Rwanda n'u Burundi zahuriye ku mupaka wa Nemba zemeranya kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n'umutekano w'ikindi gihugu, nk'inzira igamije gukemura ibibazo by'imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

Mu Ukwakira 2020 kandi Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Burundi, Albert Shingiro, bagaragarizanya ubushake bwo gusubiza umubano mu buryo.

Nshuti yavuze ko kuba ibihugu bituranye byagirana ibibazo bisanzwe, yemeza ko ikibazo gikomeye cyavuka igihe baba batabiganiraho.

Ati 'U Burundi rero hashize igihe hari ibibazo hagati yacu ariko iyo abantu baturanye cyangwa banabana ibibazo bibaho ariko igisubizo ni ukubiganira hari igihe mushobora kubona ibisubizo uyu munsi cyangwa se ejo n'ejo bundi biterwa n'uburemere bw'ibyo bibazo tuba dufite.'

'Ni byiza ko tuganira, ibibazo biba ingutu iyo abantu bataganira ngo umbwire ikibazo uko ucyumva nanjye nkakubwira uko mbyumva. Iyo muganiriye icyo mwitaga ikibazo umuntu agitangiye igisobanuro kirumvikana kigafatwaho ingamba z'uko twagikemura.'

Yavuze ko hari icyizere cy'uko umubano w'u Rwanda n'u Burundi uzongera kuba mwiza ariko yemeza ko ari urugendo rugomba kugirwamo uruhare n'impande zombi.

Ati 'Aho tugeze hari icyizere cy'uko umubano wacu uzasubira kuba mwiza ariko ni urugendo. Turifuza ko tubana neza ariko nabo biri mu nyungu zabo ko tubana neza nk'uko nabivuze ni abaturanyi ntaho benda kujya ntaho twenda kujya. Kubana neza biri mu nyungu zacu, turabyifuza ariko nabo bakwiye kuba babyifuza njye niko mbibona.'

Yavuze ko kuba neza kw'ibihugu byombi byazanira inyungu Abanyarwanda n'Abarundi, ashimangira ko kandi aribyo Leta y'u Rwanda yifuza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rudashobora koherereza u Burundi impunzi zikekwaho gushaka guhirika ubutegetsi kuko binyuranye n'amategeko mpuzamahanga agenga impunzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igishoboka-si-ukubasubizayo-nshuti-manasseh-ku-koherereza-u-burundi-abashinjwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)