Hasinywe amasezerano azafasha Abanyarwanda kujya gukarishya ubumenyi muri Canada mu bijyanye na AI - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko ayo masezerano basinyanye azatuma abanyeshuri bo mu Rwanda bajya kongera ubumenyi muri Canada mu bijyanye na AI n'irindi koranabuhanga rikomeje gutezwa imbere ku Isi.

Ati 'Aya masezerano tumaze gusinya, ni abanyeshuri bazajya kwiga muri Kaminuza zo muri Canada, bakiga ku bijyanye n'ikoranabuhanga ariko cyane cyane mu birebana n'ubwenge bw'ubukorano(AI).'

Yakomeje agira ati 'Ni ibice bishya turi gukoraho bifite akamaro kandi turifuza ko n'Abanyarwanda batasigara inyuma, ni yo mpamvu dushimira ikigo cy'ubushakashatsi cya Quebec na Kaminuza y'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.'

Muri ayo masezerano biteganyijwe ko u Rwanda ruzajya ruhitamo abanyeshuri hakurikijwe ibyo bagiye kwiga ndetse n'ubumenyi basanzwe bafite bushingiye ku byo bize muri Kaminuza kuko areba ibyiciro byisumbuyeho.

Ati 'Ntabwo abo banyeshuri tubasabira ikintu kidasanzwe cyangwa kibashyira hasi y'abandi banyeshuri, bagomba gusaba iyo myanya bakayitsindira hanyuma Leta y'u Rwanda ifatanyije n'icyo kigo cyo muri Quebec dufatanya kubishyurira kandi amasezerano twagiranye ni uko bazajya bishyura nk'ayo umunyagihugu hariya yishyura.'

Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye ayo masezerano kandi bifuza ko yatangira gukurikizwa vuba mu gutanga umusaruro ngo u Rwanda rugire abahanga mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

Kugeza ubu Abanyarwanda barindwi bari kwiga muri Canada ibijyanye n'ikoranabuhanga ryisumbuye rya 'quantum computing' barimo abari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza n'abari mu cyiciro cy'Ikirenga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi mu ntara ya Quebec muri Canada akaba no mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza y'u Rwanda, Prof Remi Quirion, yashimangiye ko gutanga amahirwe yo guteza imbere ikoranabuhanga ari igisobanuro cyiza cyo kumenya uruhare rwaryo mu iterambere ry'igihugu.

Yavuze ko muri ayo masezerano inzego zombi zashyizeho umukono azafasha abanyeshuri b'abanyarwanda kuvoma ubumenyi nabo bakazabusangiza abandi.

Ayo masezerano yashyizweho umukono mu gihe i Kigali hari hateraniye inama ihuza abo mu rwego rw'uburezi, abo mu nzego zifata ibyemezo, muri dipolomasi no mu rwego rw'abikorera baturutse mu bihugu 65 mu 160 bigize Ihuriro ry'Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi, INGSA.

Intego nyamukuru yayo ni ugushaka ibisubizo bishingiye kuri siyansi, by'ibibazo bibangamiye Isi birimo ibyatewe n'icyorezo cya Covid-19, ihindagurika ry'ibihe n'ibyerekeye ku ikoranabuhanga ritera imbere byihuse.

Prof Romain Murenzi wigisha mu ishuri rikuru ry'ubumenyi ngiro rya Worcester Polytechnic Institute muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanabaye minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, yagaragaje ko gushora mu ikoranabuhanga biza ku isonga mu guteza imbere igihugu.

Yasabye abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe babona ndetse no kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga mu byo babakora.

Yabasabye kandi kurushaho kurangwa n'imyitwarire myiza mu myigire yabo no gukomeza kuzirikana akamaro k'ikoranabuhanga mu guteza imbere igihugu.

Aya masezerano yitezweho gufasha Abanyarwanda guteza imbere ikoranabuhanga
Minisitiri Twagirayezu ashyira umukono kuri ayo masezerano
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi mu ntara ya Quebec muri Canada akaba no mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza y'u Rwanda, Prof Remi Quirion, ashyira umukono ku masezerano
Abanyarwanda bagiye koroherwa kwiga muri Canada

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-azafasha-abanyarwanda-kujya-gukarishya-ubumenyi-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)