Ntiwabuza abantu kuvuga – Perezida Kagame agaruka ku Banyarwanda baharabika urwababyaye -

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, atangiza Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iyi nama y’iminsi ibiri yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, yahuje abanyamuryango basaga 650, bahagarariye inzego zitandukanye. Yanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu n’abahagarariye urubyiruko.

Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo iyi nama yabaye mu gihe Isi yugarijwe na COVID-19, Abanyarwanda bakwiye gukomeza kurwana no guhangana n’iki cyorezo.

Yavuze ko FPR Inkotanyi ifite inshingano zo gukomeza amahame yayo yo kubakira ku ndangagaciro y’ikinyabupfura kuko ariyo ituma umurongo yihaye kuva kera wa politiki ugerwaho uko bikwiriye.

Ati “Iyo tuvuga FPR, inshingano zayo kuva kera, intambara ari iz’urugamba rw’amasasu, imibanire; ibitekerezo byayo bikwiye kurangwa no gukemura ibibazo bya benshi atari uguhitamo. FPR aho ishingiye ni ku banyarwanda bose, ni nayo mpamvu iki cyorezo cyatugaragarije intambwe tumaze gutera.”

Perezida Kagame yavuze ku bibazo bikunda kugaragara mu miyoborere, avuga ko iyo abigaragaza aba atanenga gusa kuko hari n’ibindi byishimirwa n’abanyarwanda kimwe n’abandi batari bo.

Ati “Iyo ntambwe twayishimira, twakwishimira ko hari ibimaze gukorwa. Shima iyo ntambwe imaze gukorwa, shima iyo ntambwe uteye ndende ariko niba narashoboraga gutera intambwe ebyiri ndende kuki ntabikora? Kuki bitabaye gutyo? [...] niba ushobora kurengera abantu 1000, rengera 1000 aho gutegereza 300.”

Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, mu mikoro make y’igihugu, hari byinshi byakozwe bishimwa bitari ku rwego rw’igihugu gusa ahubwo ku rwego rw’Isi.

Ati “Bishingiye ku mikorere, ku myifatire no gufatanya. Iby’uko hari abanyarwanda bake bateye uko bateye, bagira uko bavuga, ibyo bizahoraho ni ko Isi iteye [...] Iyo hari abantu bake bahuriye hamwe birwa bandika, bavuga ngo mu Rwanda abantu barapfa, nta winyagambura, ibyo ntiwabuza abantu kuvuga.”

“N’abavuga ibitari byo baravuga. Ahubwo mwe mwagakwiye kuba muvuga, mufite ibyo muvuga, kuki mutavuga? [...] mukore ibizima, muvuge ibizima. Abakora ibizima mubuzwa n’iki kubivuga, iyo bitabaye ibyo ukora ibibi arakwangiriza. Ni nk’uko umuntu yaba afite amazi meza, undi akagenda ashyiramo igitonyanga cy’irangi.”

Perezida Kagame yibukije abakiri bato bafite imyanya mu nzego zitandukanye ko bagomba kugira amahitamo akwiriye buri wese akamenya icyo ashaka akora mu nyungu z’abandi.

Ati “Tugomba kumenya abo turi bo, inyungu dufite n’uburyo bwo kuzigeraho. Niba nta myitwarire myiza ufite, bizagorana gukorana no guhuza intego rusange.’’

Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

Perezida Kagame yibukije abakiri bato bafite imyanya mu nzego zitandukanye ko bagomba kugira amahitamo akwiriye
Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’uyu muryango



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)