Clare Akamanzi yagaragaje icyerekezo gishya cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cy'ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Medical Tourism ni bumwe mu buryo ibihugu byateye imbere byinjizamo amafaranga ahanini biturutse ku banyamahanga bajya kubyivurizamo bitewe na serivisi z'ubuvuzi biba bifite zateye imbere.

Kimwe mu bihugu byamenyekanye muri ubu buryo bw'ubucuruzi ni u Buhinde aho mu mezi atandatu ya mbere ya 2020 iki gihugu kinjije ari hagati ya miliyari 5-6$ biturutse muri serivisi z'ubuvuzi giha abanyamahanga.

Nka Afurika, ikoresha amafaranga menshi yohereza abarwayi mu mahanga. Bibarwa ko nibura ku mwaka uyu mugabane usohora miliyari 6 z'amadolari ya Amerika mu kujya kwivuriza mu mahanga mu bihugu nk'u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Afurika nka Kenya ni kimwe mu bihugu byoherezwamo abarwayi barimo n'abaturutse mu Rwanda.

Uretse u Buhinde hari n'ibindi bihugu byiyemeje gushora imari mu bikorwa byo guteza imbere serivisi z'ubuvuzi kugira ngo bijye byakira abanyamahanga benshi baza kubyivurizamo, bityo babasigire akayabo. Muri ibi bihugu harimo Malaysia, Thailand na Singapore.

Kuri uyu wa 30 Mata 2020 ubwo hateranaga Inama ya Komite Nyobozi yaguye y'Umuryango FPR-Inkotanyi, Clare Akamanzi, yagaragarije abayitabiriye ko u Rwanda narwo rufite gahunda yo kwinjira muri 'medical Tourism'

Ati 'Turi kureba uko twabyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu kugabanya umubare w'abantu bajya mu mahanga gushaka serivisi z'ubuvuzi. Turashaka gufasha abatari Abanyarwanda gusa ahubwo n'abantu baturutse mu Karere.'

Akamanzi yagaragaje ko hari amavuriro yo mu Rwanda yatangiye kwagura ibikorwa kugira ngo ajyanishe n'iyi gahunda aho yatanze urugero rw'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ibya Gisirikare biri i Kanombe, n'iby'abikorera nka Legacy Clinic.

Yavuze ko nka Legacy Clinic iri muri gahunda zo gukora ishoramari rya miliyoni 10 $ mu kwagura ibikorwa na serivisi itanga ku buryo byaba ibitaro biganwa n'abanyamahanga benshi.

Ku yindi mishinga yo mu rwego rw'ubuzima itegerejwe, muri iyi nama hatangiwemo urugero rw'uruganda ruteganyijwe kubakwa ruzaba rukora inkingo hifashishijwe ubuhanga bwa mRNA nk'ubwifashishijwe mu gukora urukingo rwa Phizer/BionTech rukingira Covid-19.

Havuzwe kandi uruganda rw'imiti ruri kubakwa na Sosiyete yo muri Maroc aho ubu rugeze kuri 80%, ndetse n'urundi ruhuriweho n'u Rwanda na Bangladesh ruri mu mishinga.

Ibijyanye no kuba u Rwanda rwakubaka urwego rwarwo rw'ubuvuzi hagamijwe kongera umubare w'abanyamahanga baza kurwivurizamo byanagarutsweho na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ku wa 19 Ugushyingo 2020 ubwo yatahaga uburyo bw'ikoranabuhanga bwifashishwa mu kuvura umutima.

Ubwo yatahaga iri koranabuhanga ryashyizwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yavuze ko ubuvuzi buteye imbere buzaba amahirwe k'u Rwanda kuko ruzajya rwakira n'abarwayi bavuye mu bindi bihugu cyane cyane ibyo mu Karere.

Ubuvuzi ni rumwe mu nzego u Rwanda rwashyizemo imbaraga haba mu kongera ubushobozi bw'ibitaro hagurwa imashini kabuhariwe mu buvuzi bw'indwara zitandukanye, kubaka ibishya ndetse no gushaka abaganga b'inzobere.

Clare Akamanzi yagaragaje ko u Rwanda rushaka kuba igicumbi cy'ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/clare-akamanzi-yagaragaje-ko-u-rwanda-rushaka-kuba-igicumbi-cy-ubuvuzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)