Niba abahakana amateka bitabatera isoni, kuki twagira ubwoba bwo guhangana na bo_ Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame avuga ko kuba uyu munsi hakomeje kugaragara abatagira isoni zo guhakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bidakwiye kubatera isoni n'ubwoba bwo kuba bahangana na bo mu buryo bukomeye.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mata 2021, ubwo yatangizaga ku nshuro ya 27 kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umuhango wabereye muri Kigali Arena mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wabanjirijwe no kunamira no gucana urumuri rw'icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame banahashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 250.

Muri uyu muhango wakomereje muri Kigali Arena, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG Dr Jean-Damascène Bizimana,  yagarutse ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye ikanigishwa kugeza igejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana avuga ko urubyiruko ruvukira mu gihugu kiyobowe neza, iyo rwumvise aya mateka arubabaza, ku buryo rutiyumvisha uburyo leta zategetse iki gihugu, zafashe umugambi wo kubwira abaturage kwica abandi basangiye igihugu.

Yagize ati 'Ni yo mpamvu urubyiruko rugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu byo igaragariramo byose, ndetse bakarwana urugamba rwiza rwo gushyigikira imiyoborere myiza y'igihugu cyacu, biratanga icyizere cy'ejo heza.'

Dr. Bizimana yatangaje ko muri 2014, Inama y'Umuryango w'Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yari yashimangiye icyemezo cy'Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka, ibyemezo nk'ibi bikaba byaraciye intege abayipfobya.

Avuga ko ubu u Rwanda rushima ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze kwemerwa ku rwego mpuzamahanga, kuko mu 2004 Umuryango w'Abibumbye washyizeho tariki ya 7 Mata nk'umunsi uhoraho wo kuyizirikina, wongera kubishimangira muri Mata 2020.

Gusa avuga ko abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagoreka nkana amateka yayiranze kuva kera, kubera uruhare bamwe bayagizemo cyangwa se ababyeyi babo ku buryo urubyiruko rutayazi rubura icyo rufata n'icyo rureka.

Mu ijambo rye, Umukuru w'Igihugu yavuze ko ubu ari ubuhamya bw'ukuri butazahinduka, kandi Abanyarwanda bakaba badakwiye guterwa isoni no guhangana n'abantu nk'aba bahakana amateka mabi nk'aya ya Jenoside.

Perezida Kagame yagize ati 'Amateka ya Jenoside ni  ukuri, niba abahakana amateka bitabatera isoni, njyewe, nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?'.

Umukuru w'igihugu avuga ko uyu muhango udafatwa nk'ikintu gisanzwe kuko wibutsa abanyarwanda ibihe bikomeye banyuzemo, kandi kugeza ubu hirya no hino mu gihugu abantu bakaba bakibona imibiri ijugunye mu bice bitandukanye,  nyamara abakoze ayo mahano bakaba bakomeje kwidegembya ku isi.

Umukuru w'igihugu yagize ati 'Ariko ntabwo twakwemera ko ayo mateka aduherana, iyi ni inshuro ya kabiri kwibuka bibaye hari iki cyorezo cya Covid 19, kuko tudashobora guteranira hamwe nk'uko bisanzwe,ibi birongerera agahinda abarokotse Jenoside, gusa kwihangana kwabo, kudacika intege no gushyira hamwe ni byo byadufasha gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu.'

Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko abashaka guca Abanyarwanda intege babinaniwe kandi ko batazigera babishobora.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho nk'igihugu byagizwemo uruhare n'Abanyarwanda benshi, banze kuba ibikoresho by'ubuyobozi bubi, iki gihugu kandi Abanyarwanda bakaba bagikesha abanze kuba ibikoresha by'abayobozi babi.

Perezida Kagame yavuze ko nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n'ubumwe no kureba imbere nk'ubu, agaragaza ko urubyiruko ari nabo bagize umubare munini w'abaturage b'u Rwanda, iyi ari yo mpamvu abashaka kubatesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kubinanirwa.



Source : https://impanuro.rw/2021/04/07/niba-abahakana-amateka-bitabatera-isoni-kuki-twagira-ubwoba-bwo-guhangana-na-bo_-perezida-kagame/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)