Ni nde ukwiye kuryozwa ibyaha bikomeye bishinjwa Mitterrand n’ibyegera bye -

webrwanda
0

Umwanzuro wa raporo ya Komisiyo Duclert, ushimangira ko u Bufaransa bwagize ‘uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Raporo igaragaza ko u Bufaransa bwari buyobowe François Mitterrand, bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bugakomeza gufasha ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal kandi bubizi ko abatutsi bari kwibasirwa.

Raporo ivuga ibihe bitandukanye, amabaruwa, ibiganiro n’inzinduko zitandukanye abayobozi b’u Bufaransa n’u Rwanda bagize guhera mu 1990, kandi bikagaragara ko Abatutsi bari bari kwibasirwa mu gihugu ariko u Bufaransa ntibugire icyo bukora ngo buhagarike inkunga bwahaga Habyarimana cyangwa ngo bumucyahe.

Raporo ivuga kuri Opération Noroît ubwo ingabo z’u Bufaransa zoherezwaga mu Rwanda mu 1990 ngo zitange umusanzu ku ngabo za Habyarimana zari zugarijwe n’ibitero bya FPR Inkotanyi. Igaragaza uburyo izo ngabo zakomeje kuba mu Rwanda kandi icyazizanye cyararangiye, ubufasha bw’imyitozo zahaye Interahamwe n’igisirikare cya Leta kugeza kuri Opération Turquoise yafashije Leta yakoraga Jenoside guhungira muri Zaïre, nubwo ho raporo isa n’iruma ihuha kuko nta byinshi ihagaragaza kandi bizwi ko u Bufaransa bwakomeje gufasha abari bamaze gukora Jenoside ngo bagaruke ku butegetsi.

Raporo kandi igaragaza inyandiko zemeza ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwafashaga Habyarimana bubizi ko hari ikintu kibi kiri gutegurirwa Abatutsi, dore ko hagati ya 1991 na 1992, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda na we hari telegaramu yoherereje abamukuriye avuga ko Abatutsi mu Rwanda bafite ubwoba ko bashobora gukorerwa Jenoside.

Igitangaje, ni uko raporo igaragaza ko u Bufaransa bwafashije Habyarimana, gusa igashimangira ko ibyo byakozwe byose ‘atari ubufatanyacyaha’ mu mugambi wa Jenoside.

Ubufatanyacyaha burigaragaza ku Kazu ka Mitterrand...

Prof Vincent Duclert uyoboye Komisiyo yakoze iyo Raporo, yabwiye abanyamakuru ko iby’ubufatanyacyaha muri Jenoside ari ijambo rikoreshwa mu butabera, ngo kandi bo ni abashakashatsi ariyo mpamvu batarikoresheje.

Umunyamategeko Richard Gisagara uba mu Bufaransa, yabwiye IGIHE ko atemeranya na Duclert kuvuga ko u Bufaransa nta bufatacyaha mu mugambi wa Jenoside bwabaye.

Yagize ati “Iyo avuga ubufatanyacyaha, areba ubufatanyacyaha bwa Leta nk’igihugu, ariko ntabwo yigeze yibaza ikibazo ati ‘ese hari ubufatanyacyaha bw’umuntu ku giti cye?’ Mitterrand we yarapfuye nta we uzamukurikirana, ariko hari abantu bakiriho. Muri raporo avugamo abantu yitaga nk’Akazu kihariye ka Mitterrand.”

“Abari bakagize barazwi, ni General Quesnot, General Huchon, Hubert Védrine, abo bantu batatu nibo ibintu byose byanyuragaho. Nibo batangaga amabwiriza ajya mu basirikare, nibo batangaga umurongo ugomba gukurikizwa batanyuze ku nzego za Leta, zashyizweho mbere.”

“Abo bantu baheje inzego za Leta, amakuru yose atari mu murongo wabo bakayirengagiza, umuntu wese ubabwiye ikintu badashaka kumva bakamushyira ku ruhande.”

Jenerali Christian Quesnot uvugwa mu Kazu ka Mitterrand, yari umugaba w’ingabo wihariye wa Perezida Mitterand kuva mu 1991 kugeza mu 1995.

Ni we wamenyeshaga ubuyobozi bw’ingabo ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, byaba ibyakorwaga ku buryo buzwi cyangwa bwihishe. Mu nyandiko zose yagejeje kuri Perezida Mitterand, Christian Quesnot yasabiraga ubufasha bukomeye ubutegetsi bwa Habyarimana n’ingabo zabwo.

Mu gihe cya jenoside, Christian Quesnot yavuganaga kenshi na Perezida wa guverinoma yakoraga jenoside,Théodore Sindikubwabo akanasaba perezida Mitterand ko u Bufaransa bwaha ingabo za FAR ubufasha bwa gisirikare.

Jenerali Jean-Pierre Huchon na we ugaruka kenshi muri raporo, yari yungirije Jenerali Quesnot kuva muri Mata 1991 kugeza muri Mata 1993, nyuma aba umuyobozi ushinzwe iby’ubutwererane mu bya gisirikare kuva muri Mata 1993 kugeza mu Kwakira 1995.

Mu kazi ke,yashimangiye ibitekerezo by’ivanguramoko anahuza ibikorwa by’itangwa ry’intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare byagenerwaga aba FAR mbere ya jenoside no mu gihe yakorwaga.

Muri Gicurasi 1994, i Paris, Jean-Pierre Huchon yakiriye inshuro nyinshi mu biro bye abayobozi ba Leta yakoraga Jenoside.

Ni mu gihe Hubert Védrine yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Elysée, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Raporo Duclert igaragaz ako inyandiko nyinshi za Mitterrand ari we wazakiraga akazisoma kandi akamuha inama ku cyakorwa. Uyu mugabo w’imyaka 73 kandi avugwaho kuba umwe mu bashyigikiye ko abari bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, bahabwa rugari bagahungira muri Zaïre.

Umunyamategeko Gisagara avuga ko ibihamya Raporo Duclert igaragaza bihagije ku bufatanyacyaha bw’abantu ku giti cyabo, aho kuba ubw’igihugu muri rusange.

Ati “Inyito [Duclert] atanga ku bufatanyacyaha, ku bwanjye itandukanye n’inyito inkiko mpuzamahanga zigenderaho zibisuzuma. We avuga ko umuntu kugira ngo yitwe umufatanyacyaha agomba kuba ahuje umugambi n’uwo afatanyije na we icyo cyaha. Amategeko siko abivuga, ntabwo avuga ko ugomba kuba uhuje umugambi n’uwo muntu. Upfa kuba waramuteye inkunga ihagije kugira ngo agere ku mugambi we.”

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’inzobere muri Politiki, Dr Jean Paul Kimonyo na we yemeza ko ibyo raporo igaragaza, harimo ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside nubwo raporo yirinze kubikomozaho.

Ati “Ibiri muri raporo bihabanye n’umwanzuro wa raporo uvuga ko u Bufaransa butabaye umufatanyacyaha muri Jenoside kubera igisobanuro raporo iha ijambo ubufatanyacyaha.Ushobora kuba umufatancyaha wa Jenoside niyo waba udahuje umugambi n’abakora Jenoside.’

Kimonyo yabwiye IGIHE ko kuri we abona u Bufaransa ahubwo budashaka gukurikirana abantu babwo bakekwaho uruhare muri Jenoside kubera impamvu za politiki.

Umusesenguzi mu bya Politiki akaba n’umunyamakuru, Albert Rudatsimburwa kuri uyu wa Mbere yabwiye RBA mu kiganiro Waramutse Rwanda, ko nubwo u Bufaransa butemera ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihamya batanga bibigaragaza.

Ati “Igikuru nuko nibura bavuze ko byose byakozwe n’umuntu umwe ari we Mitterrand, ntakorane n’inzego za Leta nkuko zakagombye gukora no gukorana. Ntabwo bemera uruhare muri Jenoside ariko barabigaragaza ahantu hose ko icyaha cya Jenoside cyakozwe kandi batanzemo ubufasha.”

Kuri Gisagara, ntabwo u Bufaransa aribwo buzafata iya mbere mu kugeza mu butabera abakiriho bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Igikurikiyeho, imiryango yindi wenda ishaka kugeza mu butabera ibijyanye na Jenoside ari uguhakana Jenoside cyangwa abayigizemo uruhare, bashobora gufata iya mbere bakajya mu rukiko. Njye ndabona iyi raporo ishobora kuba intangiriro kugira ngo hagire ibindi bikurikiraho.”

Icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside gihanwa n’amategeko y’u Bufaransa, aho ugihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Muri Raporo Duclert hagaragaramo abandi bagiye bagira uruhare mu gufata ibyemezo n’ibikorwa byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nka Amiral Jacques Lanxade wabaye umugaba w’ingabo wihariye wa Perezida François Mitterand kuva muri Mata 1989 kugeza muri Mata 1991, nyuma aba umugaba w’ingabo (kuva Mata 1991 kugeza Nzeri 1995).

Hari Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995, Jenerali Jean-Claude Lafourcade yari umuyobozi w’ikirenga w’ingabo z’abafaransa zari muri Turquoise, Jacques Hogard wari umuyobozi wa Turquoise i Cyangugu, Colonel Jacques Rosier wari umuyobozi w’ibikorwa byihariye (COS) muri zone “Turquoise” n’abandi.

Mitterrand yari inshuti ya Habyarimana wayoboraga Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Mitterrand ashinjwa ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)