Musanze : Umusore basanze yapfiriye mu rugo yari abereye umukozi aziritse umugozi mu ijosi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu nyakwigendera witwa Niyonzima Alexis, basanze umurambo we mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Mata 2021 uri imbere y'umuryango mu rugo rwa Nsengiyumva Vincent aho yari asanzwe akora akazi ko mu rugo.

Umurambo wa Niyonzima Alexis wahise ujyanwa mu bitaro bya Rugengeri kugira ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yemeje amakuru y'urupfu rw'uyu musore rukiri gukorwaho iperereza n'inzego zibishinzwe.

Yagize ati 'Ni byo koko twasanze yapfuye ariko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana, ntituramenya impamvu z'urwo rupfu.'

Inzego zirimo Polisi, RIB na DASSO zahamagajwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabeza, Munyaneza Eugene, zihutiye kugera kuri ruriya rugo.

Nsengiyumva Vincent yabwiye inzego ko ku Cyumweru tariki 25 Mata 2021, nyakwigendera Niyonzima Alexis yari yababwiye ko yumva arwaye bakanamuha n'amafaranga 5 000 Frw ngo ajye kwivuza.

Nsengiyumva watangaje ko uriya musore yari amaze amezi abiri abakorera mu rugo, avuga ko yagarutse ababwira ko avuye kwa muganga ariko ko bamubuzemo uburwayi.

Ngo mbere y'urupfu rwe, uriya nyakwigendera yari yanahamagaye abantu banyuranye barimo umubyeyi we akamubwira ko agiye gupfa.

Uyu muryango wakoreshaga Niyonzima nk'umukozi wabo wo mu rugo, uvuga ko nta kibazo wari ufitanye na nyakwigendera dore ko ngo banakomoka hamwe ahitwa i Gatuma muri Ngororero.

Uwo muryango wa Nsengiyumva, uvuga ko ngo nta kibazo bigeze bagirana n'uwo mukozi wabo wapfuye mu gihe cy'amezi abiri bari bamaranye, dore ko ngo banaturuka mu gace kamwe ahitwa i Gatumba mu Karere ka Ngororero.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umusore-basanze-yapfiriye-mu-rugo-yari-abereye-umukozi-aziritse-umugozi-mu-ijosi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)