Muhima: Imiryango 54 yarokotse Jenoside yasabiwe ubufasha ngo ibone aho kuba -

webrwanda
0

Ibi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babisabye ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe mu Murenge wa Muhima.

Bavuze ko iyi miryango ibayeho nabi kubera ko imaze imyaka 27 idafite aho kuba, bigatuma ihora yimuka.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Muhima, Nizeyimana Olivier de Maurice, yabwiye IGIHE ko iyi miryango 54 ibayeho mu buzima bugoye.

Ati “ Dufite imiryango 54 idafite amacumbi ku buryo usanga igenda iba mu mirenge itandukanye cyagwa se rimwe na rimwe hari n’abo Umurenge ukodeshereza kuko ubuzima bwo mu Mujyi burahenze. Hari ushobora kunanirwa mu Muhima akaba yajya ku Giticyinyoni cyangwa ahandi ariko ubuzima bwabo ntabwo buba bumeze neza ku buryo hari n’ubwo tubarihira mituweli kugira ngo basunike iminsi.”

Yongeyeho ko yizeye ko inzego zibishinzwe zizabafasha kubera ko mbere bari bafite imiryango 120 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari ifite, kuri ubu hakaba hasigaye iyi 54.

Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko iyi miryango iri mu izahabwa inzu zagenewe abatishoboye ziri kubakwa muri aka Karere.

Imiryango 54 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muhima yasabiwe ubufasha ngo ibone aho kuba



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)