Mu mafoto: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abasaga 500 gutangiza #Kwibuka27 (Amafoto) -

webrwanda
0

Uyu muhango wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 7 Mata 2021 witabiriwe n’abasaga 500 barimo abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.

Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ibi bikorwa byitabiriwe n’abantu bake ugereranyije n’ubushobozi bw’abo Kigali Arena ishobora kwakira mu gihe abandi Banyarwanda n’abari hanze yarwo babikurikiranye hifashishijwe radio, televiziyo, ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nk’uko abakurambere babivuga ko umuryango utibuka uzima, ari nayo mpamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kugira ngo bifashe mu kurwanya abapfobya amateka.

Mu kiganiro cyagarutse ku mizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ingengabitekerezo ya Parmehutu na MRND ari imizi ya kure ya Jenoside.

Mu bindi biganiro byatanzwe harimo ibyagarutse ku buhamya bw’abarokotse Jenoside, indirimbo zo kwibuka ndetse n’ubundi butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga muri Kigali Arena. Aha Umukuru w'Igihugu yasuhuzaga Perezida wa Sena, Iyamuremye Augustin
Umuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo wabimburiwe no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, n'abandi bitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside
Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye
Perezida Kagame yavuze ko kongeraho kubaho k’u Rwanda byagizwemo uruhare na bamwe mu Banyarwanda bashatse kubaka igihugu kibabereye
Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y’ukuri kandi kutazahinduka
Perezida Kagame yavuze ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo n’amateka banyuzemo bituma bakomeza gutera intambwe ijya imbere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi bubi
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard
Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner
Musenyeri Nzakamwita Servillien na we yitabiriye iki gikorwa
Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, François Ngarambe
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, na we yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen Murasira Albert, mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, akurikiye impanuro z'Umukuru w'Igihugu
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, mu bitabiriye uyu muhango
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, na we yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba, Gen Maj Mubaraka Muganga
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n'abandi bayobozi bakuru mu ngabo bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango watangirijwemo icyumweru cy'icyunamo
Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, mu bahagarariye igihugu hanze bitabiriye uyu muhango
Abasirikare bakuru mu bitabiriye uyu muhango
Abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bitabiriye uyu muhango. Aba barimo Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye (ibumoso) n'Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner (iburyo)
Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, mu banyamadini bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside Yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo, Mukabayire Valérie
Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia mu banyamahanga b'inshuti z'u Rwanda bitabiriye uyu muhango
Francis Kaboneka wabaye Minisitiri w'Ubutegetsi bw’Igihugu na we yitabiriye uyu muhango
Abitabiriye uyu muhango muri Kigali Arena bicaye bubahirije amabwiriza yo kwirinda

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Kazungu Armand




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)