Miss Naomie yageneye imyambaro ba bageni bara... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi cyane bagiye bagaruka kuri aba bageni berekana ko batishimiye ibyakozwe na Polisi aho benshi banavugaga ko bihabanye n'umuco nyarwanda. Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2020 aganira na InyaRwanda.com yatangaje ko bemereye aba bageni ibintu byose bijyanye n'imyambaro mu iduke rye ry'imyenda ryitwa Zoi rya Miss Naomie.

Miss Naomie yagize ati "Ibyabaye byarabaye ariko ntabwo nanone umugeni akwiriye kurangiriza umunsi we hariya hantu, kuba wambaye umwenda w'umweru ukarangiriza muri stade". Abajijwe niba ubwo butumwa bw'ibyo yabemereye bwabagezeho, yavuze ko batanze nimero ahantu hose kugira ngo aba bageni bazabambike ku buntu.

 Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Umwe mu bagize Mackenzie nawe anyuze kuri Twitter yagize ati ''Iki ni ikintu kigaragara neza ko Zoi nayo yishimiye kubaha imyambaro bifuza". Yongeyeho ati "Muhawe ikaze igihe cyose". 

Miss Naomi avuga ko bariya bageni bemerewe kuza mu iduka rye bagafata icyo bashaka cyose yaba inkweto, amashati, amakanzu mu byo bacuruza. 

Mu bandi bantu twaganiriye bari bagize icyo batanga kuri bariya bageni harimo Emile Umuyobozi wa Onomo Hotel wavuze ko aba bageni babemereye kuza muri iyi hoteli bagafata icyo bashaka nijoro, bakabakorera ijoro ry'urukundo ku buntu n'ubwo iryo bari bateguye ryapfuye bitewe n'amakosa yabo bakoze yo kwica amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Covid-19. 

Yabwiye inyaRwanda ko biteguye kubafasha buri kimwe cyose ndetse bakahafatira ifunguro rya mu gitondo. Emile yavuze ko ubusanzwe bazaribategurira nk'abantu bakoze ubukwe bakabakorera iri joro neza ku buntu.


Aba bageni barajwe muri Stade nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza ya Covid-19



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104611/miss-naomie-yageneye-imyambaro-ba-bageni-barajwe-muri-sitade-banemererwa-kurara-mu-ijoro-r-104611.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)