Miss Mutesi Jolly yagaragaye yambaye impeta| Avuze ku by'urukundo rwe| Abantu baramurembeje bamusaba kurongorwa (amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, yavuze ko nta mukunzi afite ndetse ko nta na gahunda afite yo kumushaka kuko abona atari cyo kintu kihutirwa mu buzima bwe.

Ni mu kiganiro n'ikinyamakuru Mutesi Jolly yagiranye na ISIMBI TV aho  yavuze ko umuntu mu buzima bwe haba hari gahunda yihaye ndetse n'ibyo ashaka kugeraho.

Ku giti cye akaba abona kwinjira mu rukundo atari cyo cyihutirwa kuko hari icyo bishobora kwica muri gahunda ze, bityo akaba avuga ko atanabiteganya.

Yagize ati " Nta mukunzi mfite nta n'ubwo mbiteganya vuba. Ubu sinteganya kuba nakwinjira mu rukundo nta n'ubwo ari ingenzi kuri njyewe, mbona ko hari ibindi bintu byinshi mfite byo gukora. Buriya buri muntu agira intego ze mu buzima, ibintu aba yumva ashaka kugeraho, ibintu by'ibanze, ni iki gikurikira ikindi rero kuri njye nonaha ntabwo numva ko ari byo byihutirwa ko ari byo nakora ".

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko niba Imana yaramugeneye ko azashaka bizaba kandi azabyemera kandi akanabyishimira kimwe n'uko ngo bitanabaye nta nka yaba yaciye amabere.

Jolly kandi yavuze ko agaciro k'umukobwa cyangwa umugore katagaragarira mu kuba yashaka umugabo.

Ati " Ntabwo nibwira ko agaciro k'umukobwa cyangwa umugore kari mu gushaka. Nakubwira ko nkanjye ari ikibazo abantu banambaza, ku myaka 25 ngiye kuzuza, mfite imyaka 24 ariko kubona umuntu akubaza ngo uzashaka ryari ngo Sharifa yaragiye, ngo kanaka, abana bo muri 2017 baragiye ".

Mutesi Jolly wari wambaye impeta muri iki kiganiro yahakanye ko atari iya fiançaille kuko nta gahunda yo gushaka umukunzi afite.

Miss Jolly kandi yanavuze ko n'ubwo bamubwira ibyo byose ngo nta gitutu na kimwe bimushyiraho cyo kuba yakwinjira mu rukundo kuko ngo azi icyo ashaka ndetse afite uko yateguye ibintu bye.

SRC: ISIMBI.rw

Leave your vote

-1 Points
Upvote Downvote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/miss-mutesi-jolly-yagaragaye-yambaye-impeta-avuze-ku-byurukundo-rwe-abantu-baramurembeje-bamusaba-kurongorwa-amashusho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)