Miss Mutesi Jolly arembejwe n'abantu bamubaza iby'ubukwe bwe, avuze ukuri ku rukundo rwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly avuga ko nta mukunzi afite ndetse ko nta na gahunda afite yo kumushaka kuko abona atari cyo kintu kihutirwa mu buzima bwe.

Miss Mutesi Jolly mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko umuntu mu buzima bwe haba hari gahunda yihaye ndetse n'ibyo ashaka kugeraho.

Ku giti cye akaba abona kwinjira mu rukundo atari cyo cyihutirwa kuko hari icyo bishobora kwica muri gahunda ze, bityo akaba avuga ko atanabiteganya.

Ati'Nta mukunzi mfite nta n'ubwo mbiteganya vuba. Ubu sinteganya kuba nakwinjira mu rukundo nta n'ubwo ari ingenzi kuri njyewe, mbona ko hari ibindi bintu byinshi mfite byo gukora. Buriya buri muntu agira intego ze mu buzima, ibintu aba yumva ashaka kugeraho, ibintu by'ibanze, ni iki gikurikira ikindi rero kuri njye nonaha ntabwo numva ko ari byo byihutirwa ko ari byo nakora.'

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko niba Imana yaramugeneye ko azashaka bizaba kandi azabyemera kandi akanabyishimira kimwe n'uko ngo bitanabaye nta nka yaba yaciye amabere.

Jolly kandi yavuze ko agaciro k'umukobwa cyangwa umugore katagaragarira mu kuba yashaka umugabo.

Ati'Ntabwo nibwira ko agaciro k'umukobwa cyangwa umugore kari mu gushaka. Nakubwira ko nkanjye ari ikibazo abantu banambaza, ku myaka 25 ngiye kuzuza, mfite imyaka 24 ariko kubona umuntu akubaza ngo uzashaka ryari ngo Sharifa yaragiye, ngo kanaka, abana bo muri 2017 baragiye.'

Ngo n'ubwo bamubwira ibyo byose ngo nta gitutu na kimwe bimushyiraho cyo kuba yakwinjira mu rukundo kuko ngo azi icyo ashaka ndetse afite uko yateguye ibintu bye.

Miss Mutesi Jolly yasabye abantu korohera abana b'abakobwa bakareka kubatesha umutwe bababaza igihe bazashakira kuko nta gihe ntarengwa cyo gushaka kandi buri umwe aba afite gahunda yihaye mu buzima bwe.

Mutesi Jolly ngo nta mukunzi afite ndetse nta n'uwo akeneye kuko hari izindi gahunda afite zihutirwa
Ngo gihe ntarengwa cyo ushaka kibaho



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-arembejwe-n-abantu-bamubaza-iby-ubukwe-bwe-avuze-ukuri-ku-rukundo-rwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)