Rubavu: Abagabo babiri barashwe bagerageza kwinjira mu gihugu banyuze ahatemewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage barasiwe mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza,umudugudu wa Murambi aho bakunze kwita Diaspora.

Muri babiri barashwe uwabashije kumenyekana ni Nzayisaba Jean Damascene wo mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Rukoko warashwe ahetse umufuka urimo magendu y'imyenda naho mugenzi we ntabwo ntiyari yamenyekana.

Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n'igice cya Rutsiro, Colonel Mpabuka Innocent yabwiye abaturage ko ingabo zishinzwe kubungabunga umutekano wabo atari ukubarasa, abasaba kwirinda guca ahatemewe by'umwihariko ahatemewe.

Ati 'Ntabwo dushinzwe kurasa abaturage, dushinzwe kubarindira umutekano. Ibintu byo guca hano nijoro ntitubasha kugutandukanya n'umwanzi, byibura uje ku manywa twakujyana ugahanwa ariko aba baza nijoro ni abagizi ba nabi kuko hano baca n'umwanzi na we yahaca''.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,yasabye abaturage kwirinda kunyura mu bihuru kuko baba biyemeje gufatwa nk'abanzi, abakangurira kwitabira kunyura mu nzira bemerewe.

Ati 'Nubwo imipaka ifunzwe hari uburyo bwashyizweho bwo koroshya ubuhahirane hagati y'abaturage ku mpande zombi ariko bagaca ku mipaka yemewe izwi. Mudufashe mukurikize amabwiriza kuko birababaje kubona umuntu aza mu ijoro akanyura mu birindiro by'ingabo, ababikora mubireke muze tubafashe. Mujye mwambuka byemewe n'abizeza ko nibishoboka ko umupaka mwasabye wa Rutagara hari ubwo uzafungurwa vuba''.

Yashoje abasaba kunyura mu mipaka itatu yemewe ari yo Kabuhanga,Petite Barriere na Grande Barriere.

Imbibi zihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe hakunze kurasirwamo abaturage baagerageza kwinjira mu gihugu ku buryo bunyuranyije n'amategeko abenshi muri bo bakaba ari abinjiza magendu n'ibiyobyabwenge.

Umwe mu barashwe abaturage batangaje ko batamuzi imyirondoro
Col Mpabuka Innocent yasabye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe n'amategeko
Imodoka yaje gutwara imirambo y'abarashwe binjira mu buryo butemewe
Inzego zitandukanye zaramukiye aho byabereye guhumuriza abaturage no kubaha ubutumwa
Umubyeyi w'uwarashwe yari afite agahinda
Meya wa Rubavu, Habyarimana Gilbert yasbaye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe kuko bituma bafatwa nk'abanzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abagabo-babiri-barashwe-bagerageza-kwinjira-mu-gihugu-banyuze-ahatemewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)