Minisitiri w’Intebe Ngirente yasabye abashinjacyaha bashya kwirinda ruswa -

webrwanda
0

Abashinjacyaha barahiye barimo babiri bo ku rwego rw’igihugu, batandatu bo ku rwego rwisumbuye ndetse n’abandi 15 bo ku rwego rw’ibanze.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye, n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, Minisitiri w’Intebe yibukije abashinjacyaha bashya ko bagomba gukora akazi kabo neza, kuko gafatiye runini ubutabera bw’u Rwanda.

Yagize “Umurimo w’Ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye kandi ufite uruhare runini mu guhesha isura nziza ubutabera bw’u Rwanda by’umwihariko. Ni umurimo usaba ubwitange, gukora cyane, kandi ugasaba ubwitonzi n’ubushishozi. Birasaba kuwukora kinyamwuga, mwuzuza neza inshingano mumaze kurahirira.”

Yongeyeho ko kugira ngo aba bashinjacyaha buzuze inshingano zabo, ari ngombwa ko birinda ruswa yakunze kumvikana mu nzego z’ubutabera b’u Rwanda.

Yagize “Turabasaba gukora umurimo wanyu mwubahiriza amategeko, mwirinda kubogama, mwirinda ruswa, nk’uko byagiye biboneka hamwe na hamwe, n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Mujye muharanira iteka gutanga ubutabera bunoze kuri buri wese waje abagana”.

Minisitiri w’Intebe kandi yasabye aba bashinjacyaha gushyira imbaraga mu gukora iperereza, ati “Turabasaba gukoresha neza ububasha muhawe, ntimubukoreshe mu nyungu zanyu bwite, ahubwo mukabukoreshe mu nyungu z’igihugu. Muzihatire gukora iperereza ryimbitse, no gutegura neza amadosiye mbere yo kuregera inkiko”.

Yashimangiye ko igihugu kibatezeho byinshi, kandi yizeza urwego rw’ubushinjacyaha ko Leta izakora ibishoboka byose ikabashyigikira mu kazi kabo ka buri munsi.

Mu bashinjacyaha barahiye, harimo babiri bo ku rwego rw’igihugu ari bo Dr. Niyibizi Tite na Roselyne Ninihazwa, wavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa birimo ruswa.

Ninihazwa yagize ati “Birumvikana ko tugomba kubyirinda, kugira ngo duheshe ishema urwego rw’ubushinjacyaha. Aka kazi gasaba ubwitange, imbaraga no kwihugura umunsi ku wundi kugira ngo tugire ubushobozi bwo gutegura dosiye”.

Yongeyeho ko bafite icyizere cyo kuzuza inshingano zabo kuko “Igihugu cyaduhaye inshingano ari uko tubifiye ubushobozi. Rero nta cyatuma tutagera aho icyaha cyabereye ngo ducukumbure, bityo nta mbogamizi dufite kandi twiteguye kuzuza inshingano zacu”.

Ninihizwa winjiye mu bashinjacyaha bo ku rwego rw’igihugu yatangiye uyu mwuga w’ubushinjacyaha mu mwaka wa 2004, akora mu myanya irimo Umushinjacyaha Mukuru, aba umushakashatsi mu bugenzuzi bukuru bw’inkiko, ndetse akora no muri Komite ihuriweho mu by’amategeko, ishinzwe gutoranya no guhitamo imanza z’icyitegererezo mu Rukiko rw’Ikirenga, MIC.

Mbonyinshuti Camarade Girbert wabaye umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze, yavuze ko “Biteguye kuzuza inshingano zabo kuko bafite ibyangombwa byose”.

Muri rusange, urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu rwujuje abashinjacyaha 25 ari nabo ruba rugenewe.

Urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rufite abashinjacyaha 96 mu 101 baba bakenewe, mu gihe urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rufite abashinjacyaha 64 muri 66 baba bakenewe.

Minisitiri w'Intebe yakiriye indahiro z'abashinjacyaha 23
Ni umuhango wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)