Nyagatare: Umudugudu uzajya ugaragaramo ibiyobyabwenge, uwuyobora azajya abibazwa -

webrwanda
0

Yavuze ko umudugudu uzajya ugaragaramo ibiyobyabwenge, uwuyobora azajya abibazwa mu gihe atabitanzeho raporo.

Igice kinini cy’Akarere ka Nyagatare gikora kuri Uganda bikaba byaba indiri y’abakora ibyaha byambukiranya imipaka cyane abacuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Aka karere kagiye kagaragaramo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bitandukanye birimo inzoga z’inkorano n’ibindi, abakurikiranira hafi bavuga ko nta mbaraga zihagije abayobozi bo mu nzego z’ibanze bashyiramo mu guhashya abakora ibi bikorwa.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi ari cyo gishobora guhashya ibyaha byambukiranya imipaka nk’ibyo.

Ati “Nzi ko abaturage benshi bo muri aka Karere ka Nyagatare banga ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abake aribo bashyigikiye ikoreshwa ryabyo. Niba ababyanga aribo bake twabuze iki ngo abo nabo bashire?”

“Icyabuze ni ugusenyera umugozi umwe ababikora bagahagarikwa mu buryo bwiza cyangwa bubi.”

Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko bitumvikana ko umudugudu ushobora kunyuzwamo ibiyobyabwenge cyangwa magendu abayobozi bawo ntibabimenye.

Ati “Ntabwo bibaho ko mu mudugudu wawe hacamo kanyanga cyangwa ibiyobyabwenge ngo ntubimenye ibi ntibibaho. Ntwabwo waba uri umukuru w’umudugudu ngo uyoberwe ko habamo magendu, ko biba ihene mukabimenya.”

“Rero n’ibiyobyabwenge tubihashye tubyumvikaneho ko bigomba gushira tubahige bukware, kuko aho babika murahazi amakuru kuri byo murayafite. Ndasha ko duhagarika kanyanga burundu.”

Yakomeje avuga ko umudugudu uzajya ufatirwamo kanyanga, magendu n’ibindi biyobyabwenge bitaratanzwemo raporo umuyobozi wawo azajya abibazwa.

Ati “Twumvikanye n’abayobozi ko umudugudu, akagari n’umurenge bizajya bigaragara bicururizwamo ibiyobyabwenge, uwo muyobozi azajya avaho.”

Abayobozi muri aka karere babwiye Radio Rwanda ko biyemeje gufatanyiriza hamwe n’abaturage kumenyekanisha amakuru y’aho ibiyobyabwenge biri.

Umwe yagize ati “ Iyi mihigo twasinye tugiye kuyishyira mu bikorwa dufatanye n’abaturage gushaka amakuru y’ahari ibiyobyabwenge, tuzabasha kubihashya vuba.”

Uturere twegereye imipaka dukunda kugaragaramo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge na magendu ariko abayobozi b’inzego z’ibanze babihagurukiye babihashya bigakunda.

Minisiteri Gatabazi yasabye abobozi b'inzego z'ibanze bo mu karere ka Nyagatare gutanga amakuru y'ahacururizwa ibiyobyabwenge



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)