#Kwibuka27: Menya amateka y'umuhanga mu guhan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 07 Mata ni umunsi wasaga nk'iyindi mu mimerere, ariko wabaye muremure k'uwari umututsi mu Rwanda. Umunsi utangira iminsi ijana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yamaze, ni umunsi Rugamba Cyprien yavukijweho ubuzima Imana yari yaramugeneye maze agenda hari abo adasezeye, ataganirije atanataramiye. Yari umusizi, umwanditsi w'ibitabo mwiza, umunyamuziki w'ibihe byose benshi bafata kugeza ubu nk'umuhanuzi. Yari umuhanga mu guhanga ukomeye mu babayeho n'abariho.


Rugamba Cyprien na Daphrosa Rugamba bakundanye banakunda Imana

Rugamba yagiye mu gihe yari acyenewe cyane n'umuryango we n'igihugu cyose muri rusange. Yagiye mu buryo bw'umubiri nyamara akaba kuri ubu azwi na bose kubera inganzo ye idasanzwe kandi idasaza. Yatabarutse asize umurage udasaza kandi nyobora buzima n'ubu benshi bashingiyeho ubuzima mu Rwanda n'isi nzima. Akivuka yiswe Sirikare nyamara ku bw'urugamba yabonaga rumutegereje asanga kuba Rugamba ari byo bimukwiriye.

Rugamba Sipiriyani yavutse mu mwaka wa 1935 akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994 azira akarengane, azira uko yavutse, azira kuba umututsi. Iyo aba akiriho aba agize imyaka 86 kimwe n'umufasha we Daphrosa Rugamba wavukaga mu muryango w'uwo yari yarihebeye Mukangiro Saverina wishwe mu 1963. Rugamba wari warashimiye umuryango wakomokagamo Mukangiro yaje kwishumbusha Daphrosa mubyara w'uwo yari yareguriye umutima.

Kurikirana amateka ya Rugamba Cyprien wicanwe n'abana be batandatu kuwa 07 Mata 1994 nyuma y'amasengesho yari arimo n'umuryango we wose




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104656/kwibuka27-amateka-nibigwi-byumuhanga-mu-guhanga-mu-bariho-nababayeho-rugamba-cyprien-waziz-104656.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)