Kwibuka27 : Aubameyang, Lacazette n'abandi ba Arsenal bageneye ubutumwa Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu butumwa bw'amashusho banyujije ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe, butangizwa na Pierre-Emerick Aubameyang ari na we kapiteni w'iyi kipe, uvuga ko iyi kipe yifatanyije 'n'u Rwanda n'Abanyarwanda aho bari hose ku Isi…'

Granit Xhaka akomerezaho agira ati '…kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi.'

Alexandre Lacazette na we akomeza agira ati 'Duhaye icyubahiro inzirakarengane z'abarenga miliyoni imwe.'

Umutoza w'iyi kipe, Mikel Arteta na we akomerezaho agira ati 'Kandi twifatanyije tunakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Muri ubu butumwa kandi burimo na bamwe mu bayobozi b'iyi kipe, busozwa bugaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera.

Aubameyang na Lacazette bagira bati 'Imyaka 27 ishize, u Rwanda rwariyubatse rutera imbere.'

Iyi kipe ya Arsenal isanzwe ifitanye imikoranire na Guverinoma y'u Rwanda kuva muri Gicurari 2018 ubwo hasinywaga amasezerano y'ubufatanye mu bukangurambaga bugamije guhamagarira Isi gusura u Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kwibuka27-Aubameyang-Lacazette-n-abandi-ba-Arsenal-bageneye-ubutumwa-Abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)