Kuba tutabasha guteranira hamwe birongerera agahinda abarokotse- Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabivuze mu ijambo ryo gutangiza icyumweru cyahariwe Kwibuka ku Nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi n'iminsi 100.

Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari ibikorwa bidateze gusibangana bishingiye ku migambi mibisha y'abategetsi bateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yagize ati 'ni ubuhamya bw'ukuri, ni ukuri kutazahinduka, ariko rero niba abahakana amateka, ibyabaye bikabatera isoni jyewe, wowe, twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo ?'

Perezida Kagame yavuze ko Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, bibaye ku nshuro ya kabiri Abanyarwanda n'Isi yose bari mu bihe bidasanzwe byo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 bituma abantu batabasha guteranira hamwe.

Yavuze ko kuba abantu bibuka batabasha guhurira hamwe byongerera 'agahinda abarokotse Jenoside kandi kwihanga no kudacika intege ari byo biduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka igihugu. Turabashimira inkunga yanyu mu kwihangana no kwitanga kugira ngo tuzagire ejo heza.'

Umukuru w'u Rwanda yagarutse ku ntambwe nziza u Rwanda n'Abanyarwanda bakomeje kugeraho, avuga ko yashobotse kuko biyemeje gushyira hamwe.

Yagize ati 'Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n'ubumwe no kureba imbere nk'ubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w'abaturage b'igihugu cyacu, iyi ni yo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.'

Umukuru w'Igihugu kandi yagarutse ku nyito y'ibyabaye mu Rwanda, avuga ko hari abakunze kurwanya ko ari Jenoside ndetse biza kugera n'aho hari abarwanya ko byitwa Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ko bamwe bagihari babirwanya.

Yagize ati 'Biratangaje kuba nyuma y'imyaka 27 hakiri impaka ku nyito y'ibyabaye.'

U Rwanda rwakiriye neza Raporo y'u Bufaransa ariko na rwo rugiye kugira icyo rugaragaza

Perezida Kagame avuze iri jambo nyuma y'Igihe gito Perezida Emmanuel Macron agejejweho raporo yitiriwe Duclert y'abashakashatsi bagaragaje ko ubuyobozi bw'u Bufaransa bwagize uruhare mu byabaye mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza iriya Raporo ariko 'natwe dufite ijambo tuzagaragaza mu gihe cya vuba kiri imbere.'

Yavuze ko raporo igiye gushyirwa hanze na Guverinoma y'u Rwanda, izaza yuzuzanya n'ibyagaragajwe n'iriya ya bariya bashakashatsi bo mu Bufaransa.

Yavuze ko iriya raporo igaragaza intambwe y'ubushake bwa kiriya gihugu n'abayobozi bacyo mu gukomeza ko ibihugu byombi bibana neza.

Hari ibihugu bigikingira ikibaba abakoze Jenoside

Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku bihugu bicumbikiye bamwe mu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bigikomeje kubakingira ikibaba.

Yavuze ko hari igihugu kimwe cyo muri biriya bihugu byiyita iby'ibihangange byimanye bamwe muri aba bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

Yagize ati 'Twaravuze, twaringinze bakatubwira ko batizeye ubutebera bwacu.'

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwageze n'aho rusaba icyo gihugu ko niba kitizeye ubutabera bw'u Rwanda, cyakwemera kigacira imanza abo bantu ko nibura kizeye ubutabera bwacyo ariko kikinangira.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kuba-tutabasha-guteranira-hamwe-birongerera-agahinda-abarokotse-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)