Kuba nta shuri ryisumbuye ryagenewe abafite ubumuga bwo mu mutwe, ihurizo ku babarera -

webrwanda
0

Ibi babitangaje ubwo bari mu muhango wo kumurika ibikorwa by’Ishuri rya HVP Gatagara – Gikondo risanzwe ryakira abafite ubumuga.

Bamwe mu babyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe biga mu mashuri abanza babwiye IGIHE ko babangamirwa cyane n’uko abana babo iyo barangije amashuri abanza bahita bicara kuko nta mashuri yisumbuye bo bagira mu gihugu.

Twizerimana Phineas, ufite umwana wavukanye ubumuga wiga muri HVP Gatagara – Gikondo yavuze ko kuba nta shuri ryisumbuye ry’abafite ubumuga bwo mu mutwe riba mu Rwanda ari ikibazo kuri aba bana.

Ati “ Kuba nta shuri ryisumbuye bafite bibagiraho ingaruka zikomeye kuko nubwo baba bafite ubumuga bwo mu mutwe babasha kwiga bakanarangiza amashuri abanza ariko bagahita bigumira mu rugo mu gihe bagenzi babo badafite uburwayi bo bahita bikomeza. Twumva bafashwa hashyirwaho nk’ishuri ryisumbuye ryabo ku buryo ariryo bajya bahita bakomerezamo.”

Aba babyeyi bavuga ko abana babo baramutse babonye amashuri yisumbuye bishobora kubafasha mu buzima bwabo cyane ko banasoza amashuri abanza bafite ubushobozi butandukanye burimo kwandikisha imashini, gucuranga, gukora imodoka n’ibindi.

Hishamunda Jerome, na we ufite umwana wavukanye ubumuga bwo mu mutwe, yavuze ko aba bana babonye ishuri ryisumbuye byabafasha.

Ati “Babonye nk’ishuri ryisumbuye na we urabyumva bagera kuri byinshi bajya banahabwa akazi kuko n’abo ni abantu nk’abandi ikindi kandi kuba batarifite ni ikigaragaza ko baba bameze nk’abahawe akato.”

Yaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe kuvugira aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe cyane ko amashuri bigamo aba ahenze cyane ugereranije n’andi ku buryo ari bimwe mu bituma bamwe batiga kuko ababyeyi babo nta bushobozi bafite.

Umuyobozi wa HVP Gatagara – Gikondo, Nteziryayo Jean Pierre yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro iri shuri riherereyemo ubuvugizi kugira ngo n’aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe babone amashuri yisumbuye.

Ati “Nibyo koko nta mashuri yisumbuye ry’abafite ubumuga ahari ni nayo mpamvu twasabye ko habaho ubuvugizi hakongerwa nk’ibyumba agashyirwaho kuko aba bana bafite mpano zitandukanye. Mwabonye imodoka bakoze n’ibindi bintu kandi twizeye ko ayo mashuri ashyizweho byabafasha cyane mu buzima bwabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko iki kibazo bagiye kugihagurukira kugira ngo aba bana babone ishuri ryisumbuye bazajya bakomerezamo.

Ati “Mbere wasangaga hari bigo bibitaho ariko ntibibahe serivisi nziza ariko HPV Gatagara-Gikondo yo yaragerageje kubera uburyo twagiye tuyikorera ubuvugizi kugira ngo turebe ko ryaba ishuri ntangarugero. Kuba babonye ko amashuri abanza abana bashoboye kuyiga ni nayo mpamvu basabye ayisumbuye. Natwe tugiye gukora ubuvugizi muri MINEDUC na REB kuko yo ifite ishami ry’uburezi budaheza n’uburezi bwihariye.”

Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, na we yijeje iri shuri ry’abafite ubumuga rya HVP Gatagara – Gikondo ubuvugizi kugira ngo bazabashe gushyirirwaho amashuri yisumbuye y’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Abana bo bafite ubumuga bwo mu mutwe biga mu mashuri abanza barasabirwa gushyirirwaho n'ayisumbuye
Abana b'ababyeyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bahangayikishwa no kuba nta mashuri yisumbuye bagira



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)