Gisagara: Imibiri 2432 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe -

webrwanda
0

Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021 ubwo mu Karere ka Gisagara hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe mu Murenge wa Gishubi.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko imitima yabo iruhutse kuko babashije gushyingura ababo ahantu heza.

Rugayi Innocent ati “Iyi mibiri twayishyinguye mu 2002 muri cya gihe cyo kwirwanaho, abantu tugenda tubashakisha hirya no hino aho bagiye babajugunya; ubwo rero aho bari bari bashyinguye ntabwo ari mu rwibutso rubahesheje agaciro. Kuba tubashyinguye mu rwibutso rwiza rw’akarere, imitima yacu turumva iruhutse kuko abacu basubijwe agaciro bakwiriye.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gisagara bavuze ko bamaze kwiyubaka kuko bakomeje urugendo rwo kwiteza imbere ndetse n’imibereho yabo yahindutse myiza.

Karugara Janvière ati “Tugeze kure twiyubaka, umuntu asigaye atsindisha umwana akajya mu ishuri akajya muri Kaminuza nk’abandi; Perezida wa Repubulika yarabyoroheje badushyiriye amashuri hafi. Leta iradushyigikiye yaduhaye inka tubona amata duha abana bacu, imibereho yacu yabaye myiza.”

Perezida wa Ibuka mu Karere Gisagara, Mbonirema Jérome, yavuze ko ubukangurambaga bukomeje kugira ngo abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro bayatange.

Ati “Turacyari mu bukangurambaga kugira ngo bagire umutima urekuye baturangire. Turasaba ko n’utahavuga yagenda akahashyira akamenyetso.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko bazakomeza kuganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo imibiri ikiri hirya no hino mu mva zubatswe kera ishyinguwe mu rwibutso rw’akarere.

Nyuma yo kwimura iyi mibiri 2432 mu rwibutso rwa Kabuye, kuri ubu imibiri yose y’abishwe muri Jenoside ihashyinguye igera ku bihumbi 50.

Imibiri 2432 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu rwibutso rw’Akarere ka Gisagara
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko imitima yabo iruhutse kuko babashije gushyingura ababo ahantu heza
Kugeza ubu mu rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka Gisagara hashyinguye imibiri igera ku bihumbi 50

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)