Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu w’Agashikiri mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yiyahuye mu ijoro ryakeye ahagana saa Moya z’ijoro ubwo ababyeyi be bari bamaze kumunyuzaho akanyafu.
Yagize ati “ Uwo mwana ngo yateye amabuye mugenzi we iwabo baramukubita, bakimara kumukubita aragenda yishyira mu mugozi ariyahura, yabikoreye mu nzu aho basanze yimanitse mu mugozi. Batubwiye ko yuriye ku kabati yimanika mu mugozi arangije aragasunika karagwa asigara yinaganitse.”
Gitifu Kagabo yavuze ko bikimara kuba ngo ababyeyi be bahise bamugeraho bamujyana ku bitaro bamugezayo yapfuye.
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwitondera ibihano baha abana babo kandi nyuma yo kubahana hakabaho no kubakurikirana bakagenzura umujinya umwana aba afite.
Ati “ Ni ibintu bitunguranye ariko ababyeyi nibarebe ibihano baha abana niba bitababaza cyane ngo babe batekereza nabi.”
Kuri ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha na Polisi bahise batangira iperereza ku babyeyi b’uyu mwana.
Si ubwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba umwana yiyahura mu minsi mike ishize kuko mu tariki 9 Mata uyu mwaka mu Karere ka Rwamagana naho habonetse umurambo w’umwana w’imyaka icumi wari wiyahuye nyuma yo kubuzwa kujya gusura nyina wabo.