Kayonza: Abayobozi b’Imidugudu basinyishijwe imihigo yo kuyobora ahatarangwa ibyaha -

webrwanda
0

Ni igikorwa cyatangiriye mu Mudugudu wa Gasabo mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, ahahurijwe abayobozi b’Imidugudu itandukanye kugira ngo basinyane iyi mihigo n’ubuyobozi bw’akarere.

Ku Cyumweru nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba, yasize avuze ko umuyobozi w’Umudugudu uzajya ufatirwamo ibiyobyabwenge nawe azajya abibazwa ngo kuko bitumvikana ukuntu abakora ibindi byaha babamenya byagera ku bacuruza ibiyobyabwenge bakicecekera.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwahise buvuga ko bugiye gutangiza igikorwa cyo gusinyana imihigo n’abayobozi b’Imidugudu mu gukumira ibyaha cyane mu midugudu yegereye imipaka.

Akarere ka Kayonza niko kahise kabimburira utundi mu gusinyisha imihigo abayobozi b’imidugudu bahiga kugira imidugudu itarangwamo ibyaha cyane ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye abaturage kimwe n’abayobozi b’Imidugudu gutanga amakuru ku bateza umutekano muke, buri wese akaba ijisho ry’umutekano mwiza.

Yasabye abayobozi b’Imidugudu kwirinda ubufatanyacyaha n’abateza umutekano muke mu baturage, abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bigaragara ko bazana ibyaha mu midugudu.

Ati “Nitugira umuryango utekanye, tukagira Isibo itekanye, tukagira Umudugudu utekanye n’Akagari birumvikana n’Akarere tuzaba dutekanye, mureke dufatanye buri wese abe ijisho rya mugenzi we dukumire icyaha kitaraba kandi dutangire amakuru ku gihe.”

Murwanashyaka Tharcisse utuye mu Mudugudu wa Gasabo, yavuze ko umutekano muke muri uyu Mudugudu uturuka ku bantu bamwe na bamwe banywa ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ubujura.

Abayobozi b’Imidugudu ni bamwe mu minsi ishize bahawe telefone nziza zigezweho mu kubafasha kugendana n’igihe no gutunga itumanaho ryabafasha mu gutangira amakuru ku gihe.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge
Abayobozi b'imidugudu n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa basinyana imihigo
Abayobozi b'imidugudu biyemeje kurwanya ibyaha byakorerwaga mu midugudu bayobora



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)