Musanze: Habonetse umurambo w’umugabo mu kirombe gicukurwamo umucanga -

webrwanda
0

Nyuma yo kuva mu rugo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki 6 Mata 2021 ahagana saa Cyenda z’igicuku agiye mu kazi k’ubufundi asanzwe akora, ngo nyakwigendera yasabye umwana we w’umuhungu witwa Tuyizere Jehovaire babanaga mu rugo itoroshi, amusaba no gukinga ubundi afata igare nk’uko bisanzwe ajya mu kazi.

Bumaze gucya ni bwo umurambo wa Ndahayo wabonetse mu kirombe gicukurwamo umucanga n’igare rye riri hafi ye, aribyo byatumye hakekwa ko yazize impanuka kuko aho yaguye hari umukingo ufite ubuhaname bugera kuri metero 18.

Umwe mu bahageze mbere ni Niyomurengezi Samuel, wavuze ko bumvise ikamyo ije gupakira umucanga bakaza baje kuyipakira, maze bakabona igare ku ruhande. Mu kumurika neza, babonye umurambo ku ruhande, barawitegereza basanga ari uwa Ndahayo Abraham waguyemo.

Aba bari baje mu kazi bahise bahamagara nyiri ikirombe witwa Afurika Jean Marie Vianney, na we akabimenyesha ubuyobozi na Polisi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu uyu nyakwigendera yajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini hamenyekane neza icyo yaba yazize.

Yagize ati "Nibyo uyu mugabo twasanze yapfuye ari mu kirombe gicukurwamo umucanga, ntabwo twari twamenya neza icyo yaba yazize ariko turakeka ko yazize impanuka kuko aho yaguye hari ikirombe gicukurwamo umucanga ahari ubuhaname bugera kuri metero 18 ndetse n’igare yari atwaye ryari hafi ye, nyuma y’uko inzego zirimo RIB na Polisi zihageze yamujyanye kwa muganga kugira ngo hamenyekane neza icyo yaba yazize."

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve nyakwigendera yari atuyemo ari naho yaguye, buvuga ko n’ubwo atabanaga n’umugore we, nta makimbirane bakeka ko yaba yazize, ahubwo ko byaba ari impanuka.

Basabye abaturage kujya bigengesera mu gihe bagenda bwije cyane cyane aho nabo babona ko bashobora gukora impanuka.

Ibiro by'Akarere ka Musanze aho Ndahayo Abraham yaguye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)