Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa giteye ubwoba cyabaye mu mateka ya muntu- António Guterres #rwanda #RwOT

webrwanda
0

António Guterres yabivuze mu butumwa yageneye Isi kuri uyu wa 07 Mata 2021 ubwo hatangiza icyumweru cyahariwe kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

António Guterres yagize ati 'Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni igikorwa gikomeje kuguma mu mitekerereze yacu nka kimwe mu bikorwa biteye ubwoba byabaye mu mateka ya vuba ya muntu.'

António Guterres avuga ko mu gukumira ko igikorwa nk'iki cyazongera kuba, abantu bakwiye kwigizayo urwango ahubwo bakimakaza ubwubahane nk'abagize umuryango mugari.

Yagize ati 'Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka z'ikibi mu gihe urwango ruhawe intebe.'

Avuga ko kugira ngo abantu bakomeze gukumira ko amateka mabi nk'ayabaye mu Rwanda yongera kuba, bisaba abantu kongera ingufu mu kongera kuba bashya ndetse no guhanga amaso ibyo abantu bashobora kugeraho bashyize hamwe.

Yagize ati 'Mu gukora ibi tugomba kurinda uburenganzira bwa muntu ndetse no gushyiraho imirongo migali yo kubaha mu buryo bwuzuye abagize imiryango migari.'

Muri Mutarama 2018, Umuryango w'Abibumbye wemeje ko inyito ikoreshwa ku byabaye mu Rwanda ari 'Jenoside Yakorewe Abatutsi' mu gihe kuva muri 2003 kugeza icyo gihe hakoreshwa inyito ya 'Jenoside yo mu Rwanda'.

Ku kicaro cy'Umuryango w'Abibumbye kandi buri mwaka haba igikorwa cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, gikorwa mu minsi 100 yahariwe Kwibuka.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Jenoside-yakorewe-Abatutsi-ni-igikorwa-giteye-ubwoba-cyabaye-mu-mateka-ya-muntu-Antonio-Guterres

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)