Ni umwanya bari guhatana kugira ngo haboneke usimbura Habimana Hussein warangije amasezerano y'akazi ariko ntiyongererwe andi.
Uretse uyu Mubiligi Jacky Ivan Minnaert unaba mu Rwanda, mu bandi bari guhatanira uyu mwanya, harimo umutoza Seninga Innocent ubu utoza Musanze FC.
Seninga Innocent na we ufite izina rikomeye muri Football mu Rwanda, yanatoje amakipe akomeye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na Police FC.
Undi mukandida ni Hitimana Thierry watoje ikipe ya Rayon Sports akaba yaranatoje amakipe yo mu karere nka Namungo yo muri Tanzania.
Ivan Minnaert wari umaze iminsi anafitanye ibibazo n'ubuyobozi bwa Rayon Sports, yemeje ko yamaze gutanga ibyangombwa byo guhatanira uriya mwanya ndetse ko afite icyizere cyo kuwegukana.
Aganira na Flash, yagize ati 'Buri wese arabizi ko mfite uburambe bw'igihe kirekire mu bintu binyuranye. Kandi nzi neza cyane umupira wo mu Rwanda ariko mu gihe FERWAFA itaratanga amakuru ni ugutegereza icyo bazavuga.'
UKWEZI.RW