Jay Polly n'abandi 11 batawe muri yombi ku wa Gatanu, tariki 23 Mata 2021 berekwa itangazamakuru ku Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.
Nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y'Igihugu, bashyikirijwe RIB nayo itangira kubakoraho iperereza.
Mu gukusanya ibimenyetso, abatawe muri yombi barimo Jay Polly, murumuna we Iyamuremye Jean Clement, barafashwe boherezwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizifashishwa mu butabera.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry abajijwe icyakurikiyeho nyuma yo gushyikirizwa RIB, yagize ati "Uko ari 12 bamaze gushyikirizwa RIB, iperereza ryaratangiye, bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo byagaragaje ko abagera kuri bane byagaragaye ko bafite ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw'urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru."
Mu batawe muri yombi harimo kandi umuganga witwa Maniriho Rodrigue ushinzwe kurwanya indwara z'ibiza mu Bitaro bya Kibagabaga, ukekwaho guhimba inyandiko itari iy'ukuri igaragaza ko umwe mu bafashwe yipimishije COVID 19, kandi atari byo.
Maniriho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo guhimba inyandiko no kwakira indonke.
Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 3-5 Frw.
Uyu muganga ahamijwe icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke yahanishwa ingingo ya kane iteganya ko igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.
Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko itarenze 10 n'ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko zitarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Jay Polly na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, babihamijwe bahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y'inyungu rusange.
Mu butumwa bwayo RIB yibutsa abaturarwanda ko ifatanyije n'izindi nzego itazihanganira abantu bose bishora mu biyobyabwenge, ababicuruza cyangwa ababinywa.
Dr Murangira yakomeje ati 'Ibihano byarakajijwe cyane aho urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gutunda, kubika, guhinga, ahabwa igihano cya burundu.''
Urumogi rugaragara mu mubiri y'umuntu warunyoye mu gihe gito amaze kurunywa kugeza mu minsi igera 90.
Ati 'U Rwanda rufite laboratwari ishobora gupima ingano y'ibiyobyabwenge biri mu maraso n'ibyo umuntu yanyoye mu minsi 90 ishize. Tubyirinde tubirinde n'abandi.''
Dr Murangira avuga ko abakeka ko bashobora kunywa urumogi ntibafatwe, bibeshya kuko igihe kizagera bagatabwa muri yombi.