Abitabiriye amahugurwa ari kwibanda ku masezerano mpuzamahanga agamije gukuraho impamvu zose zituma umugore akorerwa ivangura, CEDAW, bagaragaje ko hakiri abagore n’abagabo banyuranya n’ihame ry’uburinganire ku bushake.
Abibasira uwagaragaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hashize igihe ribaye, bagiriwe inama yo kudapfobya amakuru atangwa n’uvuga ko yahohotewe kuko ubutabera aribwo busuzuma ibimenyetso bukamenya niba amakuru yatanzwe yujuje ubuziranenge.
Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, yabwiye IGIHE ko imyumvire ivuga ko umugore uharanira uburenganzira bwe aba ari ingare idahwitse kuko iyo adafite uburenganzira agenerwa n’amategeko n’ubw’umugabo we buba butuzuye.
Yavuze kandi ko uwibasira uwagaragaje ko yahohotewe ngo ni uko yabivuze hashize igihe kinini, aba ashaka kwimika umuco wo kudahana.
Ati “Kugaragaza ko wahohotewe biragora, cyane iyo bishingiye ku gitsina. Impamvu batinda kubivuga ni ipfunwe no kuba kubibonera ibimenyetso bigoye. Akenshi nta butabera ahabwa, kandi bituma n’abo mu muryango we batangira kumuseka ngo yajyaga kwishyira hanze ashaka iki.”
Yakomeje agira ati “Gutinda kuvuga ko wahohotewe bituma ibimenyetso bibura. Niba wahohotewe, bivuge hakiri kare, kugira ngo nibura ukingire abandi.”
Umuyobozi wungirije w’Umuryango Utegamiye kuri Leta witwa Benimpuhwe, Mukeshimana Thérèse, yavuze ko abahungu n’abakobwa bakwiye gutozwa kubaha bakiri bato.
Ati “Umwana w’umuhugu akwiye kumenya ko mu gutera imbere kwe adakwiye gusiga mugenzi we w’umukobwa. Abakobwa bakwiye kumenya uburenganzira bwabo, kuko hari n’abahohoterwa babigizemo uruhare bitewe n’uko batazi uburenganzira bwabo.”
Umuyobozi w’Umuryango w’abagabo uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yavuze ko aho kugira ngo ihame ry’uburinganire risuzuguze abagabo, rishimangira ko umugore n’umugabo bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko.